Nirere Shanel ari mubyishimo byo kwibaruka imfura ye
Umuhanzikazi Nirere Shanel uba mu Bufaransa ari mubyishimo byo kwibaruka imfura ye y’umukobwa.
Nirere Ruth wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Miss Shanel nyuma akaza guhindura akitwa Nirere Shanel, yatangaje aya makuru ko yibarutse abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook kuri uyu wa kane tariki 3 nzeli 2015.

Yagize ati “Nshimishijwe cyane no kubamenyesha ko Imana yahaye umugisha urugo rwacu ku bw’umwana wacu w’umukobwa mwiza cyane. Turashimira cyane Imana Isumbabyose kandi twuzuye ibyishimo n’umunezero! Amahoro n’imigisha kuri mwe mwese!”
Ibi kandi byanatangajwe n’umugabo we Guillaume Favier nawe abinyujije kuri Facebook, atangaza ko umwana na nyina bameze neza. Umwana wabo bamwise “Sana Eliane Favier Nirere”.

Nirere Shanel yambikanye impeta na Guillaume Favier tariki 2 Kanama 2014 baza mu mihango yo gusaba no gukwa mu Rwanda yabaye tariki 25 Ukwakira 2014.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Kigali Rwanda
byiza cyane kbs
nibasubireya ntamahwa
yoooo nibonkwe
N’iki cyemeza ko yabyaye imfura ? Wenda yabyaye umutindi, uretse ko ntabimwifuriza, naho ubundi yibarutse Uburiza. Yabyaye imfura se yabyaranye n’umusindi wa he ? Niyonkwe mama, azabyare hungu na kobwa naho nashaka kubyara imfura azagire uko yigenza.
Niyonkwe kandi Imana ibafashe mu rugo rwabo.