Ruhango: Abahanzi bahiga abandi barakorerwa indirimbo ku buntu
Ubuyobozi bwa Soleil Records, buravuga ko bwamaze gufata icyemezo cy’uko buri mwaka buzajya bukoreshereza abahanzi bane indirimbo nta kiguzi batanze.
Nshimiye Joshua, umuyobozi wa studio Soleil Records, ikorera mu mujyi wa Ruhango, aravuga ko bafashe iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko hari abana b’abahanzi baba bafite impano, ariko ntizimenyekane ngo zibyazwe umusaruro.

Uyu muyobozi akavuga ko bamaze gufata icyemezo cy’uko buri mwaka bazajya bakoresha amarushanwa mu bigo by’amashuri, maze abahanzi bane ba mbere bakorerwe indirimbo zitagaragara ku buntu, naho uwa mbere muribo akorerwe indirimbo imwe ya mashusho.
Ibi bikaba bigamije gukundisha abahanzi bakiri bato, kugaragaza impano zibarimo, kugira ngo bazibyaze umusaruro.
Buri mwaka hakazajya haba aya marushanwa, aho bazajya barushanwa mu byiciro bitandukanye, nk’ababyinnyi, abaraperi, amatsinda (groupes) ndetse n’abaririmba indirimbo z’Imana.

Umwe mu bahanzi ukizamuka witwa Petit Blezy, akavuga ko kuri iwe aya ari andi mahirwe ku bahanzi bato, kuko ubundi bajyaga bacibwa intege no kutagira ubushobozi bwo kujya gukoresha ibihangano byabo, ari ko kuri ubu bizatuma buri wese abasha gukora iyo bwabaga kugira ngo ahange ibihangano bishimishije kandi bibyara umusaruro.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|