Inganzo Ngari izamara umwaka wose itaramira Abanyarwanda

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka icumi itorero Inganzo Ngari rimaze ribayeho, rirateganya ibitaramo n’izindi gahunda zizamara umwaka wose mu gihugu hose.

Gilles Nshimiyimana ushinzwe itangazamakuru muri iri torero, yatangaje ko basanze igitaramo kimwe cyo kwizihiza isabukuru kidahagije bitewe na none n’ubusabe bw’abantu banyuranye, byaratumye bafata icyemezo yo kuzamara umwaka wose mu bikorwa binyuranye biyereka Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.

Itorero Inganzo Ngari mu bihe bitandukanye.
Itorero Inganzo Ngari mu bihe bitandukanye.

Yagize ati “Duteganya ibintu byinshi cyane, hari ubusabe bwa Diaspora, hari ibitaramo bitandukanye turimo gutegura, mbese uyu mwaka ni uwacu. Ni umwaka wa cumi dutangiye nk’Inganzo Ngari.”

nshimiyimana yakomeje avuga ko bazakora ibishoboka byose bakagaragaza ubuhanga bafite, nk’imikino inyuranye kandi yose iganisha ku muco, bafite no gutegura ibikorwa binyuranye nabyo biganisha ku muco harimo n’Ubukwe Nyarwanda n’Inkera Nyarwanda.

Ibitaramo bibimburira iyi gahunda y’umwaka w’Inganzo Ngari biteganyijwe muri uku kwezi k’Ukwakira 2015.

Urupapuro rwamamaza iki gitaramo.
Urupapuro rwamamaza iki gitaramo.

Ku itariki 25 Ukwakira 2015 guhera ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba hazaba igitaramo muri Kigali Serena Hotel aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda 10000 na 15 k’uherekejwe.

Tariki 30.Ukwakira 2015 saa kumi n’ebyiri ni muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (UR Huye Campus) aho kwinjira bizaba ari 1000 ku munyeshuri na 5000 mu myanya y’icyubahiro.

Ibi bitaramo byombi bikaba byarahawe izina rya “RUGANZU i BWIMBA bita umutabazi w’Umucengeri”. Bizaba byibanda ku mateka y’umwami Ruganzu i Bwimba.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

eh bwana abacengeli n’abantu bakomeye cyane mu mateka y’u Rwanda, mushake amateka yabo mugitabo cy’inganji kalinga, bemere kwicwa n’umwanzi ngo u Rwanda rwaguke...

mijugujugu yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka