Abahanzi biga ku Nyundo barerekeza Canada mu rugendoshuri
Abahanzi biga umuziki mu ishuli rya muzika ryo ku Nyungo bagiye muri Canada mu rugendoshuri ruzabafasha kunononsora umuziki biga.
Babifashijwemo n’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA), barerekeza muri uru rugendo ruzamara ibyumweru bibiri. bari bufate indege kuri uyu wa gatatu tariki 16 Nzeri 2015.

Jacques Murigande uzwi nka Mighty Popo, umuhanzi akaba n’Umuyobozi mukuru w’ishuri rikuru rya Muzika ku Nyundo, yavuze ko bajyanye abanyeshuri icyenda gusa batoranyijwe mu banyeshuri 30 bari mu kiciro kimwe.
Yagize ati “Ni abanyeshuri icyenda nzagenda ntwaye muri Canada rugendoshuri, ni abana bari mucyiciro cya kabiri, bamaze imyaka ibiri biga.”
Yavuze ko kugir ngo aba banyeshuri batoranywe bagendeye ko umunyeshuri afite ubushobozi bwo kubasha kwiga vuba akaba yakwigisha na bagenzi be. Ikindi akaba ashoboye no gucuranga mu buryo bw’imbonankubone buzwi nka “Live.”

Ikindi ni ukuba bavamo abanditsi benza kandi bashoboye no gutunganya umuziki bikiyongeraho ko bashobora no kuvuga icyongereza.
Gusa yavuze ko n’abandi bazabona amairwe kuko ari gahunda izakomeza aho bazajya batwara n’abandi bahanzi mu bihugu binyuranye.
Hariho kandi gahunda y’uko abahanzi biga hanze bazasurwa nabo bazaza mu Rwanda mu rugendoshuri.
Kimwe mubyo asanga aba bahanzi bazungukiramo ni uko guhura n’abandi bahanzi muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakungurana ibitekerezo, bakareba uburyo bakora bakanagura uburyo bw’imikorere. Hazaba kandi no kumurika Umuco Nyarwanda mu buhanzi.
Biteganyijwe ko aba bahanzi bazahura n’abantu ndetse n’ibigo binyuranye bisanzwe bitegura amaserukiramuco hirya no hino muri Canada no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
babatyaze neza rwose bazave muri iri shuri bazi icyo gukora, dukeneye abahanzi nyabahanzi babigize umwuga
ok very good , ubu uzasanga hari benshi basuzuguraga uyu mwuga none bigiye kubafasha..
Igitekerezo Natanga Nuko Mwakomeza Gushishikariza Abo Banyeshuri Guteza Umuco Nyandarwa Imbere Muruhando Rw’amahanga Banitangira Abandi Babafasha Gutera Imbere Babigisha Kubyo Bize Murakoze