Sandrine Isheja arashimira abamufashije kwizihiza isabukuru ye

Umunyamakuru Sandrine Isheja yashimiye abamufashije n’abamuririmbiye mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 27 amaze avutse.

Kuri uwo munsi tariki 5 Nzeri 2015, ni nabwo umukunzi we Kagame Peter yamutunguye amusaba ko bazarushinga, anamwambika impeta ya fiancaille.

Sandrine n'umukunzi we Kagame Peter.
Sandrine n’umukunzi we Kagame Peter.

Abinyujije kuri facebook, umunyamakuru Sandrine Isheja yagize ati “Ndifuza gushimira buri wese watumye umunsi wanjye w’amavuko wahuriranye n’umunsi wo kwemerera umukunzi wanjye urukundo kumugaragaro ugenda neza.”

Ndagushimira Kagame Peter, mukunzi wanjye, ku rukundo rwawe, Clement Kinamusic na Christopher; mwakoze ku kuntungura. Hristopher wakoze kundirimbira indirimbo yawe itarasohoka nkayimenya mbere y’abandi.”

Kagame Peter ari kwambika impeta Sandrine.
Kagame Peter ari kwambika impeta Sandrine.

Sandrine yakomeje ashimira n’abandi bantu banyuranye bagize uruhare ngo umunsi we w’amavuko wahuriranye n’umunsi wo kwemerera kumugaragaro umukunzi we urukundo ruhoraho ugende neza.
Muri abo harimo abamufashije mu gufata amafoto no kuyageza henshi hatandukanye, abamuhitiyemo indirimbo zakoreshejwe mubirori n’abandi.

Isheja wavutse itariki 5 Nzeri 1988 wabaye umunyamakuru mu bitangazamakuru bitandukanye harimo Radio Salus, Isango Star, KFM na Kiss FM ari nayo akorera ubu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Bt mwaramuts nez ndi adrien ndagukund urashimish! p6

ADrien hategekimana yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

Turagukunda cyane urumuntu wu mugabo pe!

waduhaye urugero rwiza ku munsi mukuru wawe wa mavuko

twese twa gakwiye kubigenza utyo nkuko wabigenje.

HABANABAKIZE T HOMAS yanditse ku itariki ya: 14-09-2015  →  Musubize

@ kriss uri kazarusenya, kuki se wumva atazakwibagirwa amwemeye se atakureba, byari byizaaaa ariko se biba birimo Imana ibi byose mbabazwa nuko mubikora nyuma mugatandukana,
mubyo mwakoze byose ntaho nigeze numva mutura Imana uru rugendo mutangiye.

Kamonyo yanditse ku itariki ya: 11-09-2015  →  Musubize

mbere ye se ntabandi wibuka bavanyeho na ka kantu aragutwaye ariko ntuzanyibanyirwa hiiiii

kriss yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka