Yanga yasubije igikombe cya CECAFA cyitiriwe Prezida Kagame

Ikipe ya Yanga Africans FC yo mu gihugu cya Tanzaniya yasubije igikombe cya CECAFA cyitiriwe Prezida Kagame yegukanye mu mwaka wa 2011 nyuma yo kwanga kwitabira iri rushanwa kubera impungenge z’umutekano w’i Darfur aho irushanwa ribera.

Umuyobozi wa Yanga Africans FC, Hadifh Saleh yashyikirije icyo gikombe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Tanzaniya (TFF) kuri uyu wa kabiri tariki 18/03/2013 mbere gato ko irushanwa rya CECAFA ritangira.

Uretse Yanga, ikipe ya Simba nayo muri Tanzaniya yakuyemo akarenge ku mpamvu z’umutekano. Aya makipe yombi yafashe iki icyemezo nyuma y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Tanzaniya Bernard Mende, mu ntangiriro z’uku kwezi atangaje ko batazemera ko abana babo bajya ahantu batizeye umutekano wabo.

Amakipe yo muri Sudani, El Hilal na El Merrick, St George yo muri Ethiopia na Tusker yo Kenya na yo ntiyibiriye iri rushanwa ryatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 18/06/2013 mu Ntara ya Darfur na Kordofan ya Sudani y’Amajyepfo kubera imyiteguro y’imikino afite.

Umuyobozi wa Yanga ashyikiriza igikombe cya Kagame Cup umunyamabanga wa TFF.
Umuyobozi wa Yanga ashyikiriza igikombe cya Kagame Cup umunyamabanga wa TFF.

U Rwanda rwahagariwe na APR FC na Rayon Sport. APR FC yarangije ku mwanya wa gatatu wa shampiyona iri mu itsinda rya A rigizwe Al Nasir (South Sudan), Vital’O (Burundi), Merriekh El Fasher (Sudan).

Ikipe ya Rayon Sport yegukanye igikombe cya shampiyona iri mu itsinda rya B hamwe na Ports yo muri Djibouti, Express yo muri Uganda na Elect sport yo muri Chad.

Itsinda rya C ririmo Al Hilala Kadugli (Sudan), Al Ahly Shandy (Sudan), URA FC (Uganda).

Nshimiyimana Leonard

National Football League

Ibitekerezo   ( 4 )

Muri ibi naho hagaragayemo politique kuko si gusa kuko muri tz ntayindi mpamvu yari kubabuza.naho abandi bo bigaragara ko bari kwitegura imikino ikomeye kandi biragaragara

koma yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Ariko njye birantangaza cyane, ubu Tanzaniya niyo ifite impungenge z’abakinnyi babo kurusha ibindi bihugu byaboherereje? Nukuvugako se abatanzaniya aribo bafite ubuzima buruta ubw’abandi bakinnyi? Bagabanye ibikabyo!!!!

Desire MANZI yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Sinzi niba uvuga ibyo uzi cyangwa ubahatisha. Ministiri wa RDC yitwa Lambert Mende naho uwa Tanzaniya yitwa Bernard Mende.

alias yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Plse mukosore Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Tanzaniya ntabwo ari Bernard Mende ,kuko uyu ni uwa Congo

John yanditse ku itariki ya: 19-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka