Mu muri urwo rwego ku bufatanye n’umuryango Pro-femme Twese Hamwe, mu karere ka Ngoma hateguwe amarushanwa mu mupira w’amaguru w’abagore yifashishwa mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya igituntu no kukirinda..
Ubwo hakinwaga umukino wa ½ cy’irangiza tariki 13/06/2013, Nzizera Jean Pierre umuhuzabikorwa w’umushinga wo kurwanya igituntu muri Pro-femmes Twese Hamwe, yavuze ko kunyuza ubutumwa bwabo mu mukino w’abagore ngo bashakaga kwerekana ko umugore ashoboye hose yaba mu mikino no kurwanya indwara.
Yagize ati “Twagirango tugaragaze yuko umugore ashoboye yaba mu mikino batamenyerewemo ndetse no mu kurwanya igituntu. Ikindi gikomeye nuko abari bitabiriwe iyi mikino bahabwa ubutumwa bwo kurwanya igituntu bakabugeza ku bandi.”
Kuba impuzamiryango Pro-femmes Twese Hamwe yaratangije ubukangurambaga mu kwirinda indwara y’igituntu ibinyujije mu mikino y’abagore, ngo ni uko yasanze ibintu birebana n’ubuzima akenshi bishingiye ku mugore, ngo umugore abishyizemo imbaraga nta bantu bakongera kuzahazwa n’indwara y’igituntu.
Bamwe mu bakinnyi b’abagore bitabiriye iyi mikino bavuze ko kuba barayitabiriye hari isomo bibasigiye yaba mu bushobozi bifitemo ndetse no mu kumenya imbaraga bafite mu kubaka umuryano muzima.
Muri 1/2 amakipe umurenge wa Kibungo watsine Mutendeli ibitego 3-0, mu gihe ikipe ya Murama yari yatsinze iya Gashanda 3-1.
Jean Claude Gakwaya
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|