APR FC yatsinze Elman mu mukino wayo ubanza muri CECAFA
APR FC, imwe mu makipe ahagarariye u Rwanda muri ‘CECAFA Kagame Cup’ y’uyu mwaka, yatsinze Elman yo muri Somalia igitego 1-0 mu mukino wayo wa mbere wabereye mu mujyi wa Kadugl mu ntara ya Darfur muri Soudan kuri uyu wa gatatu tariki 19/06/2013.
Nubwo APR FC ariyo yatahanye intsinzi, yarushijwe na Elman mu gice cya mbere, kuko iyo kipe yo muri Somalia yabonye uburyo bwinshi bwo kubona ibitego, ariko ba Rutahizamu bayo ntibabashe kuboneza imipira mu izamu.
Nyuma y’igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, igice cya kabiri cyagaragayemo impinduka nyinshi, ubwo APR FC yatsindaga igitego ku munota wa 60 gitsinzwe na Ngomirakiza Hegman.
Nyuma y’icyo gitego, ikipe ya Elman yasatiriye cyane ishaka kwishyura. Uko gusatira cyane byayihesheje penaliti ku munota wa 72 nyuma y’ikosa ryakozwe na Mugiraneza Jean Baptiste mu rubuga rw’amahina, ariko Mouhamed Al Shak wayiteye, ntiyabasha kuyinjiza.
Muri iyo ntsinzi APR FC yagize, Umukinnyi wayo Nova Bayama yayifashije cyane ndetse akaba yanahembwe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uwo mukino.
Umukino wa APR FC na Alman wari uwa kabiri ukinwe muri iri rushanwa, nyuma y’umukino ufungura irushanwa aho Uganda Revenue Authority yo muri Uganda yatsinze Al Hilal yo muri Soudan igitego 1-0.
APR FC izakina umukino wayo wa kabiri ku wa gatanu tariki 21/06/2013 na El Merreikh yo muri Soudan.
Rayon Sport, indi kipe ihagarariye u Rwanda muri CECAFA y’uyu mwaka, yo izatangira irushanwa ku wa kane tairki 20/06/2013, ikina na Electric Sports yo muri Chad, uwo mukino ukazatangira saa kumi za Kigali.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|