Mu bakinnyi bashya bamaze kwerekeza muri Musanze FC hari uwitwa Bahame Arafat ukina hagati ahagana ku ruhande (wing) n’uwitwa Ramadhan ukina ataha izamu bombi bakaba barakinaga muri Etincelles muri shampiyona iheruka.
Amakuru dukesha umutoza wungirije w’iyo kipe Nshimiyimana Maurice avuga ko kuri abo bakinnyi, Musanze FC yamaze no gusinyisha uwitwa Jean Marie Vianney uzwi cyane ku izina rya Kidega, akaba yakinaga mu ikipe ya Unity FC.
Umutoza Nshimiyimana avuga ko abo bakinnyi bose uko ari batatu bamaze kugura ari abakinnyi bakiri batoya kandi bizera ko bazageza iyo kipe kuri byinshi, kuko ngo bihaye intego yo kubakira ikipe ku bakinnyi bakiri batoya.
Ati “Ubu muri Musanze FC ntabwo tuzongera kugura abakinnyi bakuze cyane kuko bo dusanzwe tubafite. Icyo dukora ubu ni ugushaka abakinnyi bakiri batoya bafite impano, bakazaba aribo bubakirwaho ikipe mu gihe kizaza. Turashaka kandi kwibanda ku bakinnyi b’abanyarwanda, uyu mwaka ntabwo tuzagura abakinnyi hanze y’u Rwanda”.
Nshimiyimana avuga ko ikipe ya Musanze yifuza kugura nibura abakinnyi batandatu bashya, nyuma y’abo batatu bamaze gusinya, ikaba ngo iri mu biganiro n’abandi batatu bakina mu Rwanda, kandi ngo mu cyumweru kimwe bose bazaba bamaze kuba abakinnyi ba Musanze FC, gusa yirinze gutangaza amazina yabo.
Musanze FC yegukanye umwanya wa karindwi muri shampiyona ishize, irimo kongera kwiyubaka nyuma yo gutakaza Bebeto Lwamba, Imurora Japhet ndetse n’uwitwa Seleman barangije amasezerano n’iyo kipe bagahita bigendera.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
musanze tukuli inyuma msz oooooye
mubafana bake bari kgl tukuri inyuma musanze namaze kubona ko no gutwara igikombe bishoboka
MUSANZE yacu tukuri inyuma,MASO icyo tugusaba,komeza ushake abakinnyi bashoboye kandi natwe abanya musanze biga muri NUR tukuri inyuma.