Umutoza wa Espoir BBC, Bahufite John, afite icyizere cyo gutsinda umukino wa ½ cy’irangiza akina na New Stars kuri uyu wa gatanu tariki ya 9/8/2013, agahita abona itike yo kuzakina umukino wa nyuma mu irushanwa ry’akarere ka gatanu ririmo kubera i Bujumbura mu Burundi.
Ku rutonde rw’abakinnyi 22 b’ikipe y’u Rwanda bahamagawe n’umutoza Eric Nshimiyimana kugirango bitegure gukina umukino wa gicuti na Malawi, hagaragayemo abakinnyi bashya ndetse n’abaherukaga guhamagarwa kera.
U Rwanda rwazamutseho imyanya itatu ku rutonde rw’uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru, rushyirwaho n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) buri kwezi.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport ishakisha cyane ruyahizamu w’Amavubi Meddie Kagere, buratangaza ko igihe cyose uyu mukinnyi azaba atabonye itike akinamo hanze y’u Rwanda, bagomba kuzahita bamugura kuko bamwifuza cyane.
Ikipe ya Espoir Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’akarere ka gatanu rikomeje kubera i Bujumbura mu Burundi yageze muri ½ cy’irangiza naho APR BBC irasezererwa.
Ikipe y’ u Rwanda izakina umukino wa gicuti n’iya Malawi tariki 14/8/2013, mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura imikino yo gushaka itike yo kuzajjya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha.
Ikipe y’u Rwanda ya Handball mu bakobwa batarengeje imyaka 19, yatangiye imyitozo yitegura kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Congo Brazzaville kuva tariki 31/08/2013.
Ikipe ya La Jeunesse ishobora kudakina shampiyona itaha, nyuma y’aho Sosiyete yitwa Tinco yayiteraga inkunga yamaze guhagarika inkunga yayiteraga, bigatuma benshi mu bakinnyi bayikinagamo bigira mu yandi makipe.
Shyaka Jean na Rutayisire Egide bahagarutswe amezi atatu mu ikipe ya Musanze FC kubera ko bagiye gukinira ikipe yo mu Burundi yo mu cyiciro cya kabiri yitwa Unité FC ku buryo butemewe n’amategeko agenda umupira w’amaguru.
Ikipe ya Espoir Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino y’akarere ka gatanu irimo kubera mu Burundi yatangiye irushanwa yitwara neza, naho mu bagore APR BBC yo itsindwa umukino wayo wa mbere.
Abakinnyi bakomoka ku mugabane w’Afurika, Gervinho na Marouane Chamakh bagiye kuva mu ikipe ya Arsenal bakerekeza mu ikipe ya AS Roma yo mu Butaliyani na Crystal Palace yo mu Bwongereza.
Umutoza witwa Ntibategwa Mohamed niwe wagizwe umutoza mushya w’ikipe ya Bugesera FC, akaba yatoranyijwe mu batoza bagera kuri batandatu bahataniraga ako kazi.
Amateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda agaragaza ko ikipe y’Amagaju ubu y’akarere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo ariyo yahimbiwe indirimbo iyirata mbere y’andi yose.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 Richard Tardy, yamaze guhamagara abakinnyi 16 bazatangira imyitozo ku wa mbere tariki 05/08/2013, bitegura kujya mu irushanwa rihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa rizabera i Nice mu Bufaransa kuva tariki 05-15/09/2013.
Paul Bitok, umutoza w’ikipe y’u Rwanda ya Volleyball mu baterengeje imyaka 21, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 12 azajyana mu gikombe cy’isi kizabera muri Turukiya kuva tariki 22/08/2013.
Ikipe ya Kiyovu Sport imaze gusinyisha amasezerano abakinnyi barindwi bazayikinira muri shampiyona itaha mu rwego rwo kwiyubaka. Iri no mu biganiro n’abandi bakinnyi babiri bashobora gusinya mu gihe gito.
Mu rwego rwo kwereka abakunzi ba Espoir FC abakinnyi bashya iyi kipe yaguze, tariki 01/08/2013, yakinye umukino wa gishuti n’ikipe ya Bande Rouge yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyitsinda ibitego 4 kuri 1.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) buratangaza ko ku bufatanye n’ibitaro bya gisirikari bya Kanombe, abakinnyi bose bo mu cyiciro cya mbere bazapimwa ubuzimwa bwabo mbere y’uko shampiyona itaha itangira.
Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya Basketball Hamza Ruhezamihigo ukinira muri Canada yageze mu Rwanda gufatanya na bagenzi be imyitozo bitegura kujya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Côte d’Ivoire kuva tariki 20/08/2013.
Ikipe y’igihugu ya Volleyball y’abatarengeje imyaka 21, ku wa kabiri tariki 06/08/2013 izerekeza mu gihugu cya Turukiya, mu rwego rwo kwitegurirayo imikino y’igikombe cy’isi kizahabera kuva tariki 22/08/2013.
Uwari umukinnyi w’umupira w’amaguru Christian Benitez wo mu gihugu cya Equateur yitabye Imana tariki 29/07/2013 azize indwara y’umutima nk’uko byatangajwe na José Chamorro umuhagarariye.
Umukino wo kumasha (kurasa), cyangwa se ‘Archery ‘mu rurimo rw’icyongereza wamaze gutangizwa mu Rwanda, abakinnyi b’u Rwanda bakazajya bawukina mu marushanwa haba ayo mu Rwanda, ku rwego mpuzamahanga kugeza no mu mikino Olympique.
Muvunyi Hermas Cliff uherutse kwegukana umudari wa zahabu muri shampiyona y’isi yo gusiganwa ku maguru (Athlétisme) yabereye i Lyon mu Bufaransa mu cyumweru gishize, avuga ko amaze kugera kuri byinshi yifuzaga mu buzima bwe, gusa yumva asigaje kwegukana umudari wa zahabu mu mikino Olympique.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda ya Volleyball Paul Bitok avuga ko n’ubwo u Rwanda rwatsinzwe na Misiri mu mikino ibiri yahuje aya makipe i Kigali, ngo byatumye ikipe atoza yitegura neza irushanwa ry’akarere ka gatanu naryo rizabera i Kigali muri Nzeri uyu mwaka.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yabuze itike yo kujya mu gikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), nyuma yo gusezererwa na Ethiopia hitabajwe za penaliti mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki 27/07/3013.
Umutoza w’ikipe y’u Rwanda Amavubi Nshimiyimana Eric, yasabye abakinnyi be kuzakinana ubwitange mu mukino bafitanye na Ethiopia kuri uyu wa gatandatu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha.
Ikipe y’igihugu Amavubi, mu myitozo irimo mu karere ka Rubavu, kuwa kabiri tariki 23/07/2013, yakinnye umukino wa gicuti n’abakinnyi bakomoka muri ako karere, maze ibatsinda igitego 1-0.
Ikipe y’u Rwanda ya Handball mu bakobwa b’abangavu (Junior), izaba iri mu itsinda rya mbere (Poule A) ririmo igihanganye Angola, mu gikombe cya Afurika cy’abakiri bato (Junior) kizabera muri Congo Brazzaville kuva tariki 20/08/2013.
Umunyarwanda Muvunyi Hermas Cliff, usiganwa ku maguru mu rwego rw’abafite ubumuga muri meteto 400 na metero 800, kuri uyu wa mbere tariki 22/7/2013, yeguanye umudari wa zahabu mu marushanwa y’isi (World Championship) arimo kubera i Lyon mu Bufaransa.
Ikipe ya AS Kigali iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro, imaze kugura abakinnyi bashya umunani mu rwego rwo kwiyubaka, initegura amarushanwa y’igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo muri Afurika (CAF Confederation Cup) izahagarariramo u Rwanda.