Gervinho na Chamakh bagiye kuva muri Arsenal

Abakinnyi bakomoka ku mugabane w’Afurika, Gervinho na Marouane Chamakh bagiye kuva mu ikipe ya Arsenal bakerekeza mu ikipe ya AS Roma yo mu Butaliyani na Crystal Palace yo mu Bwongereza.

Ibi Arsene Wenger, umutoza wa Arsenal, yabitangarije BBC tariki 05/08/2013 aho yagize ati: “ Gervinho ari mu nzira yerekeza muri Roma naho Chamakh ari nzira yerekeza muri Crystal Palace.”

Gervinho ukomoka muri Cote d’Ivoire yatangiye gukinira Arsenal mu mwaka wa 2011 avuye muri Lille yo mu Bufaransa aguzwe ku kayabo ka miliyoni 11 z’amayero mu gihe Marouane Chamakh yageze muri Arsenal izwi ku kabyiniro ka Gunners “Abarashi” akubutse muri Bordeaux nayo mu Bufaransa.

Chamakh na Gervinho.
Chamakh na Gervinho.

Gusezera ku bakunzi ba Arsenal byaba bifitanye isano n’umusaruro muke batanze nyuma y’igihe gito bakinira iyo kipe. Gervinho w’imyaka 26 wari mu Butaliyani ku cyumweru aho yari yagiye kuganira n’ikipe ya AS Roma yatsinze ibitego 11 mu mikino isaga 63 yakiniye Arsenal.

Chamakh w’imyaka 29 ukomoka muri Maroc na we ntiyatanze umusaruro nk’uko byari byitezwe kuko yanyeganyeje urushundura inshuro 11 mu mikino 67 yakinnye. Kugeza ubu, ntibyari byasobanuka niba Chamakh azakinira Crystal Palace nk’umukinnyi uhoraho cyangwa watijwe.

Mu mpera z’icyumeru kirangiye, Arsenal yakinye na Galatasaray yo muri Turikiya mu ntumbero yo kwitegura shampiyona itsindwa ibitego 2-1 ibitego byombi byinjijwe na Didier Drogba wakiniye Chelsea.

Ikipe ya Arsenal imaze kubona amaraso mashya nyuma y’uko Yaya Sanogo yerekeje muri iyo kipe avuye muri Auxerre ariko inzira iracyari ndende kuko kwibikaho abandi bakinnyi ntibizayorohera mu gihe isanzwe izwi ko nta gatubutse irekura nk’andi makipe.

Nshimiyimana Leonard

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka