Amavubi ntakigiye muri CHAN nyuma yo gusezererwa na Ethiopia kuri za Penaliti
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yabuze itike yo kujya mu gikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), nyuma yo gusezererwa na Ethiopia hitabajwe za penaliti mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatandatu tariki 27/07/3013.
Muri uwo mukino Amavubi yasabwaga gutsinda ibitego 2-0 kugirango ibashe kujya muri CHAN, ariko yagombaga kubanza kwishyura igitego kimwe yatsindiwe muri Ethiopia mu mukino ubanza.
Icyo gitego kimwe Amavubi yakibonye ku munota wa 68, gitsinzwe na Ndahinduka Michel, maze iminota 90 irangira ari igitego 1-0 bivuze ko amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1 mu mikino yombi, maze hahita hitabazwa za penaliti, ariho Ethiopia yatsinzemo 6 kuri 5 z’u Rwanda.
Mu gutera penaliti, Ndoli Jean Claude, umunyezamu w’u Rwanda yakoze akazi yasabwaga akuramo penaliti imwe ya Ethiopia ndetse anatsinda penaliti yitereye ku giti cye, ariko Bayisenge Emery na Usengimana Faustin barazihusha, ari nabyo byatumye u Rwanda rusezererwa.

Ikipe y’u Rwanda yagombaga kuba yatsinze ibitego mu gice cya mbere, kuko yacyihariye cyane ariko amahirwe makeya Meddie Kagere na Ndahinduka Michel banonye ntabwo yabyaye umusaruro.
Igice cya kabiri cyagaragaje impinuka ku mpande zombi, haba mu mikinire ndetse no gusimbuza abakinnyi, aho ku ruhande rw’u Rwanda umutoza Eric Nshimiyimana yashyizemo Emmanuel Sebanana, Mushimiyimana Muhamed na Twagizimana Fabrice, bagasimbira Buteera Andrew, Hategekimana Aphrodis na Sibomana Patrick.
Izo mpinduka zongereye imbaraga mu ikipe y’u Rwanda irasatira, ariko na Ethiopia yari yakinnye umukino wo kugarira mu gice cya mbere, ikanyuzamo igasatira ndetse ikaniharira umupira ikoresheje uburyo bwo kuwuhanahana vuba vuba.
Ku munota wa 68, nyuma y’igitutu cyinshi Amavubi yashyize kuri Ethiopia, haterwa za ‘ coup Francs’ na ‘corners’, U Rwanda rwabonye igitego ku mupira mwiza wari uvuye muri ‘corner’ maze Mugiraneza Jean Baptiste wari Kapiteni muri uwo mukino, awuteza umutwe, usanga Ndahinduka Michel ahagaze neza maze we awerekaza mu ncundura za Ethiopia.
Nyuma y’icyo gitego cyatumye u Rwanda na Ethiopia zinganya igitego 1-1 hateranyijwe imikino yombi, bakinnyi ku mpande zombi bakinnye umukino urimo kwirinda guhubuka, kugeza iminota 90 irangiye, hahita hitabazwa za Penaliti.
Uretse Bayisenge Emery na Usengimana Faustin baziteye mu maboko y’umunyezamu Sisay Bancha wa Ethiopia, Abandi barimo Meddie Kagere, Ndahinduka Michel, Ndoli Jean Claude, Sibomana Abouba na Sebanani Emmanuel baziteye neza ariko biba iby’ubusa kuko muri Penaliti zirindwi zatewe ku mpande zombi Ethiopia yo yarase imwe gusa, bityo isezerera u Rwanda kuri Penaliti 6-5.
Umutoza w’Amavubi Nshimiyimana Eric avuga ko yababajwe cyane no gusezererwa kuri za penaliti kandi abakinnyi be bari bakoze akazi basabwaga mu mukino, gusa ngo n’ubwo u Rwanda rutagiye muri CHAN ariko umupira w’u Rwanda ugizwe n’abakinnyi bakiri batoya uratanga icyizere mu minsi iri imbere.

Mugenzi we Swenet Bishaw utoza Ethiopia wari wishimiye gusubira muri Afurika y’Epfo muri CHAN nyuma y’igikombe cya Afurika yitabiriye muri Mutarama uyu mwaka, yavuze ko gukinana ubuhanga no kumenya gucunga igitego kimwe batsindiye iwabo muri Ethiopia aribyo byabafashije, gusa ngo iyo bigeze aha penaliti habamo n’amahirwe.
Ethiopia iri ku mwanya wa 95 ku rutonde rwa FIFA, ihagaze neza muri icyi gihe. Uretse kuba iheruka mu gikombe cya Afurika muri Afurika y’Epfo, ikaba igiye kongera gusubirayo muri CHAN, inafite mahirwe yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Brazil umwaka utaha, kuko ubu iri ku mwanya wa mbere mu itsinda iherereyemo.
Igikombe cya CHAN kizabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2014, naho ikizakurikiraho kikazabera mu Rwanda muri 2016.
Dore abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi na numero bari bambaye:
U Rwanda: Ndoli Jean Claude 18, Mugiraneza Jean Baptiste 7 (Captain), Usengimana Faustin 15, Bayisenge Emmery 8, Rusheshangoga Michel 2, Sibomana Abouba 3, Kagere Meddie 5, Ndahinduka Michel 9, Hategekimana Aphrodis 10, Buteera Andrew 14, Sibonama Patrick 11.
Ethiopia: Jemal Tasein 1, Degu Debebe 2 (Captain), Aynalem Mailu 5, Abeban Butako 4, Behailu Assefa 12, Adis Hintsa 8, Tesifaye Alebachew 15, Minyahel Teshome 14, Adane Girma 9, Shemeles Bekele 7, Umedi Ukuri 11.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|