Musanze FC yahagaritse abakinnyi babiri kubera imyitwarire mibi

Shyaka Jean na Rutayisire Egide bahagarutswe amezi atatu mu ikipe ya Musanze FC kubera ko bagiye gukinira ikipe yo mu Burundi yo mu cyiciro cya kabiri yitwa Unité FC ku buryo butemewe n’amategeko agenda umupira w’amaguru.

Umutoza wa Musanze FC wungirije Nshimiyimana Maurice, avuga ubuyobozi bwa Musanze FC bwababajwe cyane n’iyo myitwarire kandi ngo abo bakinnyi nyuma y’uwo mukino baburiwe irengero, ndetse nta n’uwaje gusaba imbabazi.

Ati “Tukimara kumenya ayo makuru, ubuyobozi bwategereje abo bakinnyi ngo basobanure ibyo bakoze ariko bakomeza kubura kugeza na n’ubu ntawe uzi aho baherereye. Ubuyobozi bw’ikipe bwafashe icyemezo cyo kubahagarika igihe kingana n’amaze atatu”.

Nshimiyimana Maurice (hagati) ari kumwe n'abandi batoza bafatanya gutoza Musanze FC.
Nshimiyimana Maurice (hagati) ari kumwe n’abandi batoza bafatanya gutoza Musanze FC.

Shyaka Jean ukina hagati na Rutayisire Egide ukina inyuma, ni bamwe mu bakinnyi bakomeye kandi bafite inararibonye iyo kipe yagenderagaho, ariko n’ubwo shampiyona izatangira batarava mu bihano ngo ntabwo bizahungaba ikipe, kuko hari abasimbura babo kandi ahamya ko nabo bakina neza.

“Ku mwanya wa Shyaka hari Kabanda Bienfait twakuye muri Mukura kandi ni umuhanga cyane hagati, naho kuri kabiri (aho Egide akina) hari umwana w’umuhanga witwa Mpozembizi Mouhamed uhakina neza ku buryo numva ari nta cyuho kizahaba”.

Abo bakinnyi bahagaritswe mu gihe amakipe yo mu cyiciro cya mbere arimo kugura no kugurisha abakinnyi ngo ariko ntabwo bizaba intandaro y’uko bashobora guhita bajya kwishakira andi makipe, kuko bagifitanye na Musanze FC amasezerano.

Shyaka Jean wicaye.
Shyaka Jean wicaye.

Umuco w’abakinnyi bava mu Rwanda bakajya gukinira andi makipe yo mu bihugu bituranye n’u Rwanda kandi bagifite amasezerano n’amakipe yo mu Rwanda byari bikunze gukorwa cyane n’abakinnyi bakomoka muri Congo.

Mu mpera z’ukwezi gushize, uretse Shyaka Jean na Egide Rutayisire bakiniye Unité FC y’i Burundi, hari amakuru avuga ko bari bajyanye n’abandi bakinnyi bo mu Rwanda barimo Serugaba Eric, Bakabulindi Julius, Eric Ndahayo, Olivier Kwizera, na Rwaka Jean Claude, gusa bo bakaba bataratangira gukinira amakipe mashya yabaguze hano mu Rwanda.

Musanze FC yegukanye umwanya wa karindwi muri shampiyona iheruka.
Musanze FC yegukanye umwanya wa karindwi muri shampiyona iheruka.

Kugeza ubu Musanze FC yamaze kugura abakinnyi bane barimo Bahame Arafat n’uwitwa Ramadhan bavuye muri Etincelles, Kabanda Bienfait wakinaga muri Mukura na Jean Marie Vianney uzwi cyane ku izina rya Kidega wakinaga muri Unity FC.

Musanze FC yamaze gutangira imyitozo yitegura shampiyon izatangira tariki 21/09/2013, ikaba irimo kuyikorera ahitwa mu Byangabo aho izamara ukwezi kumwe ikabona gusubira i Musanze aho isanzwe ikorera.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuco wokudahana ugombagucika murakoze

habumuremyi augustin yanditse ku itariki ya: 15-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka