Uwo mukino uzahuza Amavubi y’u Rwanda na ‘Flames’ ya Malawi uzabera kuri Stade Amahoro i Remera ku wa gatatu tariki 14/8/2013, ariko ikipe ya Malawi izagera i Kigali ku cyumweru, iminsi itatu mbere y’umukino.
Umunyamabanga w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Gasingwa Michel avuga ko barimo gushaka ibyangombwa byose kugirango bazabashe kwakira neza iyo kipe, dore ko izafasha u Rwanda kwitegure neza kuzakina na Benin tariki 08/09/2013.

Uwo mukino uzaba uri mu rwego rwo gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi u Rwanda ruzaba ruharanira ishema gusa kuko nyuma yo gutsindwa umusubizo, iyo itike rwamaze kuyibura.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Malawi Suzgo Nyirenda aganira na supersport.com yavuze ko uwo mukino ufite agaciro kanini kuri bo, kuko uzatuma ikipe yabo yitegura neza guhangana na Nigeria tariki 07/09/2013.
Nyirenda avuga ko abantu 25 barimo abakinnyi ba Malawi ndetse n’abazaba babaherekeje nibagera mu Rwanda bazitabwaho bagacumbikirwa, bagahabwa amafunguro ndetse n’uburyo bwo gutembera, ariko bo bakaziyishyurira urugendo rw’indege gusa.
Nubwo ikipe y’igihugu ya Malawi itozwa na Tom Saintfiet ititwaye neza mu gikombe ‘Cosafa Castle Cup’ gihuza amakipe yo muri Afurika y’Amajyepfo, ariko ihagaze neza mu gushaka itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi.
Kugeza ubu mu itsinda F iherereyemo, ikipe y’igihugu ya Malawi iri ku mwanya wa kabiri n’amanota arindwi, inyuma ya Nigeria iri ku mwanya wa mbere n’amanota icyenda, ikaba isabwa gutsinda umukino ayo makipe afitanye, kugirango yizere kujya mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora y’igikombe cy’isi.

Ikipe y’igihugu ya Malawi iri ku mwanya wa 108 ku rutonde rwa FIFA, mu gihe u Rwanda ruri ku mwanya wa 134 ku isi.
Dore urutonde rw’abakinnyi ba Malawi umutoza Tom Saintfiet azaza mu Rwanda yitwaje: Owen Chaima, Charles Swini, James Sangala, Moses Chavula, Harry Nyirenda, John Lanjesi, Limbikani Mzava, Lucky Malata, Foster Namwera.
Hari kandi Joseph Kamwendo, Chimango Kayira, Robert Ng’ambi, Phillip Masiye, Micium Mhone, Peter Wadabwa, Chiukepo Msowoya, Robin Ngalande, Christopher John BandaFrank Gabadinho Mhango na Esau Kanyenda.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Gye nifuzaga kumenya amavubi ubutaha azahura ni kihe gihugu kandi ari kumwanya wa kangahe.
Nifuzako mwatubwira abakinnyi APER Yaguze murakoze