Kiyovu Sport imaze gusinyisha abakinnyi 7, iri mu biganiro n’abandi babiri

Ikipe ya Kiyovu Sport imaze gusinyisha amasezerano abakinnyi barindwi bazayikinira muri shampiyona itaha mu rwego rwo kwiyubaka. Iri no mu biganiro n’abandi bakinnyi babiri bashobora gusinya mu gihe gito.

Nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa Kiyovu Sport, Sendege Norbert, Kiyovu Sport yamaze kugura bidasubirwaho umunyezamu Evariste Mutuyimana wavuye muri Police FC, myugariro Mukamba Namusombwa wavuye muri Etincelles, Niyonshuti Gadi ‘Evra’ wavuye muri Rayon Sport, Gashugi Abdoulkarim wavuye muri La Jeunesse na Laudit Mavugo wakinaga muri AS Kigali.

Uretse abo bakinnyi bashya, Kiyovu Sport yagaruye Niyonkuru Djuma ‘Radjou’ na Bakkabulindi Julius bari barayivuyemo bakajya muri La Jeunesse, ariko nyuma bisubiraho bagaruka muri Kiyovu.

Sendege avuga ko icyatumye abo bakinnyi bayifashije cyane muri shampiyona iheruka, bagaruka muri Kiyovu ari uko La Jeunesee yatinze kubaha amafaranga y’ubugure ( recrutement), bituma Kiyovu Sport ibegera, yemera kubaha amafaranga bumvikanyeho, kimwe n’abandi bakinnyi bashya, bahita basinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Nyuma y’abo bakinnyi barindwi, Umuyobozi wa Kiyovu Sport avuga ko bari mu biganiro n’abandi bakinnyi babiri, bashobora kuva mu Burundi bazanywe n’umutoza wa Kiyovu Sport mushya Kanyankore Gilbert Yaoundé wavuye muri Vital’o mu Burundi.

Kanyankore watoje amakipe menshi mu Rwanda harimo n’ikipe y’igihugu nyuma akajya gutoza mu Burundi ngo yasabwe na Kiyovu Sport ko muri shampiyona itaha, iyo kipe igomba kuzaba ihatanira igikombe, kugirango anagarurire icyizere abakunzi b’iyo kipe basa n’abagitakaje muri iki gihe.

Kiyovu Sport yegukanye umwanya wa munani muri shampiyona iheruka, yari yatangiye shampiyona neza ubwo yatozwaga na Kayiranga Baptiste, ariko kubera ikibazo cy’ubukungu bwari bwifashe nabi muri iyo kipe, yaze gusubira inyuma cyane nyuma y’aho Kayiranga ayisezereyemo, kugeza ubwo yarangije shampiyona iri ku mwanya wa munani.

Umuyobozi wa Kiyovu Sport avuga ko ikibazo cy’amikoro cyakemutse, kuko babonye inkunga izahoraho ingana na Miliyoni 60 ku mwaka bahabwa n’akarere ka Nyarugenge, kandi ngo n’akarere ka Kicukiro kemeye kubatera inkunga, ikazunganirwa n’indi izava mu banyamuryango bakomeye b’iyo kipe.

Kiyovu Sport izatangira imyitozo ku mugaragaro ku wa mbere tariki ya 5/8/2013, ubwo umutoza wayo Kanyankore Gilbert Yaoundé azaba yagarutse mu Rwanda avuye mu Burundi aho yari amaze iminsi yitegure kwimukira mu Rwanda mu kazi gashya.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turavyishimiye canee ariko umukuru wabafana nahaguruke areke kwicara.ikindi turipfuza kumenya aho zakarita za v.i p zigurishirizwa murakoze

nijimbere william yanditse ku itariki ya: 4-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka