Inkuru y’uko Christian Benitez wari ufite imyaka 27 yitabye Imana yamenyekanye bwa mbere kuri televiziyo Gama TV yo muri Equateur igihugu cye cy’amavuko.

Amakuru atangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Equateur avuga ko uyu mukinnyi ubwo yari mu myitozo n’ikipe ye ya El Jaish yo muri Qatar, yatangiye kubabara cyane mu mutima, ahita ajyanwa vuba kwa muganga, aho yageze yamaze gushiramo umwuka.
Uyu mukinnyi witabye Imana amaze iminsi mikeya asinye amasezerano yo gukinira ikipe yitwa El Jaish yo muri Qatar, yakiniye amakipe menshi harimo Birmingham yo mu Bwongereza Club America yo muri Mexique n’ayandi.

Uyu mukinnyi wakundwaga cyane mu gihugu cye, yakiniraga ikipe y’igihugu ndetse akaba ari umukinnyi wa gatatu wari umaze kuyitsindira ibitego byinshi.
Mu mikino 58 yari amaze kuyikinira, Christian Benitez yatsindiye ikipe y’igihugu ya Equateur ibitego 24.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|