La Jeunesse ishobora kudakina shampiyona itaha kubera kubura umuterankunga

Ikipe ya La Jeunesse ishobora kudakina shampiyona itaha, nyuma y’aho Sosiyete yitwa Tinco yayiteraga inkunga yamaze guhagarika inkunga yayiteraga, bigatuma benshi mu bakinnyi bayikinagamo bigira mu yandi makipe.

Mu kiganiro abayobozi ba La Jeunesse n’aba Sosiyete Tinco, icukura amabuye y’agaciro, bagiranye n’itangazamakuru, basobanuye ko inkunga Tinco yahaga iyo kipe yahagaze kuko ubukungu bwayo butamaze neza, ikaba igiye gushyira imbaraga cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi bikorwa byo gufasha abatishoboye.

Sosiyete Tinco yari imaze igihe itera inkunga La Jeunesse ikaba yayihaga ibyo ikeneye byose mu mukinire harimo umushahara ku bakinnyi ndetse no ku abatoza.

Kuba iyo nkunga ya Tinco yahagaze, Umuyobozi wa La Jeunesse Uwintwari John yavuze ko bahise bafata cyemezo cyo kurekura abakinnyi bose yari ifite bakajya gushaka andi makipe bakinira.

Abakinnyi bose bakiniraga La Jeunesse bagiye kuyivamo kuko itazongera guhemba.
Abakinnyi bose bakiniraga La Jeunesse bagiye kuyivamo kuko itazongera guhemba.

Uwintwari avuga ko ubusanzwe politike ya La Jeunesse ari ukuzamura abana bakiri bato, batagambiriye umushahara ahubwo bashaka kuzatera imbere, avuga ko abashaka kuguma muri iyo kipe badahembwa bazabagumana.

Abakinnyi bazaguma muri La Jeunesse ndetse n’abashya bashaka kuyijyamo, ngo bagomba kwiyemeza kutazahembwa, gusa ngo abari mu mashuri bazajya bishyurirwa amafaranga y’ishuri.

Uko guhagarara kw’inkunga yatangwaga na Tinco, byatumye abakinnyi bashya iyo kipe yari yaramaze kumvikana nabo ngo bazayikinire bahita bigendera. Julius Bakabulindi na Niyonkuru Djuma ‘Radjou’ bari baravuye muri Kiyovu Sport bahise bayisubiramo naho Ndahayo Eric na Nzarora Marcel bakaba ngo nabo bagiye kwishakira andi makipe.

Abo bakinnyi barava muri La Jeunesse nyuma y’abo yari isanganywe bagiye mu yandi makipe barimo Rwaka Jean Claude, Moses Kanamugire, na Jean Paul Havugarurema bagiye muri Rayon Sport, Lomami André n’abandi bakaba batangiye gushaka andi makipe, dore ko La Jeunesse yamaze kubaha amabaruwa abasezerera (release lettres).

Ubuyobozi bwa La Jeunesse buvuga ko guha abari abakinnyi bayo amabaruwa abasezerera ngo nta nkurikizi bizagira kuko baba abakinnyi ndetse n’abatoza bayo ngo bari bageze ku musozo w’amasezerano bari bafitanye.

La Jeunesse yegukanye umwanya wa gatanu muri shampiyona iheruka ndetse inagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cyo kwibuka.

Uyu mwaka La Jeunesse yari yihaye intego yo kuzahatanira igikombe cya shampiyona, ariko nyuma yo gusesa amasezerano na Tinco, abakinnyi yari yaguze n’abo yari isanganywe bakigendera, ubu birasa n’aho iyi kipe itazabasha gukina shampiyona itaha izatangira tariki 21/09/2013.

Theoneste Nisingziwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka