Umukino wo kumasha ‘Archery’ watangijwe mu Rwanda
Umukino wo kumasha (kurasa), cyangwa se ‘Archery ‘mu rurimo rw’icyongereza wamaze gutangizwa mu Rwanda, abakinnyi b’u Rwanda bakazajya bawukina mu marushanwa haba ayo mu Rwanda, ku rwego mpuzamahanga kugeza no mu mikino Olympique.
Uyu mukino ukinwa hakoreshejwe umuheto n’umwambi, watangijwe ku mugaragaro mu Rwanda muri 2012, ndetse hanashyirwaho Ishyirahamwe ry’uwo mukino ryitwa ‘Rwanda Archery and shooting sports Federation’ rikaba kugeza ubu rigizwe n’amakipe atanu.
Umuyobozi wungirije w’iryo shyirahamwe Ntaganira Modeste yadutangarije ko batekereje gutangiza uwo mukino mu Rwanda nyuma yo kubona ko utakitabwaho kandi kera warakinwaga, mu gihe ngo ushobora no guhesha u Rwanda ishema ku ruhando mpuzamahanga.

“Twashatse gukomeza guteza imbere umuco wo kumasha nk’uko byakorwaga mu Rwanda rwo hambere. Gusa twebwe dufite intego yo kuwukina mu buryo bugezweho, tukitabira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye, ariko icyo dushaka cyane ni ukuzajya mu mikino Olympique”.
Ntaganira avuga ko umukino wo kumasha woroshye kuwukina kandi udasaba ibikoresho n’ibikorwaremezo bihenze cyane nko mu yindi mikino yamamaye, kandi ko abayikina bashobora kuzazana imidari mu gihe gito.
Umukino wo kumasha umaze gukomera mu bihugu byinshi byo ku isi, ndetse ukaba ukinwa mu mikono Olympique iba buri myaka ine.
Uyu mukino ukinwa abarushanwa barasa ku ntego iri ahantu hari intera iri hagati ya metero 35 na 70. Intera ikaba ndende bitewe n’urwego abakinnyi bamaze kugeraho, ariko mu marushanwa mpuzamahanga nk’imikino Olympique abakinnyi baba bagomba kurasa ku ntego iri muri metero 70.

N’ubwo abakiri bato aribo bashishikarizwa cyane gukina uwo mukino, ngo n’abantu bakuze bashobora kuwukina kandi bakitwara neza, dore ko uwo mukino ushobora gukinwa kuva ku bana bafite imyaka 12 kuzamura kugeza no ku bantu bakuru, ndetse ngo n’abasheshe akanguhe bawukina.
Mu rwego rwo kongerera ubumenyi abakinnyi n’abatoza b’uwo mukino ndetse no kwitegura amarushanwa ari mu minsi iri mbere, harimo n’imikino Olympique, muri Nzeri uyu mwaka mu Rwanda hateganyijwe amahugurwa y’iminsi 20 azahuza abakinnyi n’abatoza akazatangwa n’impuguke mpuzamahanga muri uwo mukino.
Mu Ukwakira uyu mwaka kandi bazanitabira andi mahugurwa y’ibiguhugu bitandatu azabera muri Uganda, byose bikazatuma bitegura neza imikino y’isi izabera muri Pologne mu Ukuboza uyu mwaka.
Theonste Nisingizwe
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Uy’umukino nimwiza ahubwo mukorera hehe kuburyo umuntu yahagera akanitoza cg agasura akareba uko bikorwa
Uy’umukino nimwiza ahubwo mukorera hehe kuburyo umuntu yahagera akanitoza cg agasura akareba uko bikorwa
Uyu mukino ndifuza kuwukina. uwabishobora yandangira aho bawigishiriza nanjye nkawiga.
niyo waba wishyurwa nk’andi masomo nawishyura. thx
uyu mukino ni mwiza ahubwo mwatubwira aho bawukinira cg adress zabo twabaza thanks