Ikipe y’Amagaju yashinzwe n’Umutware Rutaremara ubwo yari amaze kugabirwa ubutware bwa Bufundu, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe.
Muri icyo gihe ni ho umupira w’amaguru wari umaze kumenyekana biturutse ku bigaga i Kabgayi aho bigishwaga n’abazungu bahabaga.
Nyinshi mu ndirimbo z’ayo makipe wasangaga zirata ibigwi byayo bigasa neza n’izaririmbwaga ku rugamba. Nyakwigendera Musenyeri Bigirumwami avuga ibigwi by’ikipe y’Amagaju yagaragajemo amagambo y’iyo ndirimbo uko yaririmbwaga:
Dore inganji iturutse i bufundu
Dore inganji iturutse i Bufundu, Amagaju ataramanaImihigo y’abo badahigwa,
irakagira nyir’ingoma Micheli Murwanashyaka,
Tukuririmbe i Jabiro, inyamamare ubabereye ingororano,
Cyo se magaju y’i Nyamugali, cyo se Menagitero,
Cyo se Mpunga zivuna impuruza muzigabiza izamu mute ?
Ngiki igitero cy’abo hakurya muzakinyuramo mute ?
Dusubiza tutishisha ngo bizacamo.
Aba kabiri ni imikubano, aba gatatu ni imitwe,
Imipira itambitse iva impandetuzacira imitwe mu izamu,
N’abo bazungu bazabibona
Baza kubwira Rutaremara ko nta tandukanirizo n’ i Buraya
Nimwakire igikombe se Magaju.
Nimwakire umudende umunezero wo mu Bufundu
Tuwufungane Shampiyona ngabo z’ahandi,
Nimuririmbe uroya mutwe w’imena,
Inyamamare ubabereye ingororano.
Ernest Kalinganire
National Football League
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Tujye twibukiranya jyewe ibyinshi narabibonye.
Ngo amasasu yimbunda agenda nabi!! Uyagereranije n’umupira wa amagaju bakabiri na abagatatu bahereza abagatanu abo bahungu ntibamenerwa(simbyibuka ubanza ari bakitwa ba ruvugiza birindiro) hhhhh
Karinganire!! Komera komera.nejejwe nuko mbajije google ibya Amagaju ya Rutaremara mu Bufundu nkahasanga iyi nkuru yawe.nari narabuze uwo twakungurana ibitekerezo kuriyo kipe Amagaju ikiri iya Rutaremara.ndibuka uwo bitaga Manayibitego,(Nkundukozera) nkibuka uwo bitaga Maboneza,nkibuka uwo bitaga Ruhingubugi mu bakabiri,nkibuka uwo bitaga Muremarugambarupfakazababisha,ngo bafite ingwe mwizamu ihahagaze,sugufata aracamata.......ozongere unyibutse abakinnyi ba Rayon Sport yo hambere uhereye kuri ba Bayingana.ndibuka ubwo Malcel Ramutsa yari umukuru wayo atumira Mbiriyabera kuturirimbira. Reka nkureke.
nimuyiririmbe mushyire youtube se twumve.