Ntibategwa Mohamed niwe wagizwe umutoza mushya w’ikipe ya Bugesera FC

Umutoza witwa Ntibategwa Mohamed niwe wagizwe umutoza mushya w’ikipe ya Bugesera FC, akaba yatoranyijwe mu batoza bagera kuri batandatu bahataniraga ako kazi.

Mu kiganiro n’umunyamabanga akaba n’umuvugizi w’ikipe ya Bugesera FC, Gahigi Jean Claude yatangaje ko kuri ubu umutoza Ntibategwa amaze kumvikana n’ubuyobozi bw’ikipe akaba yarasinye amasezerano yo gutoza umwaka umwe.

Yagize ati “twamuhisemo nyuma yo kuganira nawe kandi tubona ariwe wari wujuje ibisabwa. Inshingano ya mbere akaba ari ukuzamura ikipe ya Bugesera mu cyiciro cya mbere, kuzamura umupira w’amaguru ushingiye kubana b’abanyarwanda barimo cyane abo mu Bugesera”.

Gahigi avuga ko ubu ikipe igiye gutangira imyitozo ndetse hakaba harimo gushakwa abakinnyi bamwe babashije kujya mu yandi makipe.

Ku kibazo cy’umukinnyi Ndahindurwa Fils wagiye mu ikipe ya APR FC kandi bivugwa ko yaragifitiye amasezerano ikipe ya Bugesera, Gahigi yagize ati: “ubu turi mu biganiro n’ikipe ya APR FC mu rwego rwo kureba uburyo icyo kibazo cya kemuka kuko mu masezerano twagiranye n’uwo mukinnyi harimo ingingo ivuga ko nta kipe yavugana n’uwo mukinnyi itabanje kuducaho”.

Iyi shampiyona igiye gutangira kandi ikipe ya Bugesera izatangira gukinira ku kibuga gishya kimaze kuzura dore ko muri shampiyona ishize iyo kipe yakiniraga i Kigali ku kibuga cya FERWAFA bigatuma abakunzi bayo bibarushya gukurikirana imikino yayo.

Egide Kayiranga

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka