U20: Richard Tardy yahamagaye abakinnyi 16 mu myiteguro y’irushanwa rya ‘Francophonie’

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 Richard Tardy, yamaze guhamagara abakinnyi 16 bazatangira imyitozo ku wa mbere tariki 05/08/2013, bitegura kujya mu irushanwa rihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa rizabera i Nice mu Bufaransa kuva tariki 05-15/09/2013.

Ku rutonde rw’abakinnyi 16 bahamagawe, umutoza Richard Tardy azongeramo abandi bakinnyi bashobora kuzava cyane cyane mu ikpe ya APR FC igomba kwitabira irushanwa rihuza amakipe ya gisirikari rizabera muri Kenya muri iyi minsi.

Umutoza Tardy kandi avuga ko ateganya kuzongeramo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda nk’ababigize umwuga, gusa kugeza ubu ngo ntabwo we n’abo bafatanyije gutoza iyo kipe baremeza neza amazina y’abo bakinnyi bo hanze y’u Rwanda bazahamagarwa.

Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20, izerekeza mu Bufaransa tariki 20/8/2013, kujya kumenyera ikirere cyaho, ikazahakinira imikino ya gicuti mbere y’uko irushanwa ritangira.

Mu mupira w’amaguru iryo rushanwa rizitabirwa n’ibihugu 16 birimo u Rwanda, Burkina Faso, Ubufaransa, Cameroon, Canada, Cape Vert, RDC, Cote d’Ivoire, Gabon, Haiti, Lebanon, Morocco, Niger, Congo Brazaville, Senegal na Chad.

Ikipe y’u Rwanda izaba yiganjemo abakinnyi bakinnye igikombe cy’isi muri Mexique muri 2011, izaba iri mu itsinda rya kane ririmo n’Ubufaransa buzakira iyo mikino, Congo Brazzaville na Canada.

Itsinda rya mbere rizaba rigizwe na Cote d’Ivoire, Cape Verde, RDC na Niger, irya kabiri harimo Gabon, Senegal, Haiti, na Lebanon naho irya gatatu rikaba rigizwe na Cameroon, Morocco, Burkina Faso na Chad.

Dore abakinnyi 16 babanje guhamagarwa n’umutoza Richard Tardy: Steven Ntaribi (Isonga FC), Marcel Nzarora (La Jeunesse), Michel Rusheshangonga (APR), Faustin Usengimana (Rayon Sports), Emery Bayisenge (APR), Patrick Umwungeri (SC Kiyovu), François Hakizimana (SC Kiyovu), Célestin Ndayishimiye (Isonga), Robert Ndatimana (Rayon Sports), Hamidu Ndayisaba (AS Kigali), Mohamed Mushimiyimana (AS Kigali), Janvier Benedata (APR), Maxime Sekamana (APR), Barnabe Mubumbyi (APR) na Mico (Isonga).

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka