Kuri uyu wa gatandatu nibwo hakinwaga umunsi wa Kabiri w’irushanwa "Rwanda Cycling cup 2016", isiganwa ryari ryagenewe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994", irushanwa ryaje kwegukanwa na Patrick Byukusenge mu bagabo, na Clementine Niyonsaba mu bagore.
Rimwe mu mazina yavuzwe cyane kuri uyu munsi, ni Nirere Xaverine w’imyaka 14, akaba ndetse ari n’umunyeshuli mu mwaka wa 6 w’amashuli abanza, aho yaje kuza ku mwanya wa 3 mu bakobwa aho yasizwe isegonda rimwe n’abandi babiri baje imbere ye.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma yo kuza kuri uyu mwanya, yatangaje ko kuba yarabonaga musaza we akina uyu mukino, byamuteye kuwukunda kandi akaba yumva azagera ikirenge mu cye

Yagize ati "Uyu mukino nawukundishijwe na musaza wanjye, akenshi iyo yatahaga namubazaga umwanya yagize, nkumva yitwaye neza bituma nanjye nifuza gutera ikirenge mu cye"
"Valens ni nawe wambwiyeko byose bishoboka kuba nagera kure, kuko naba nanafite amahirwe menshi kubera ko nta bakobwa benshi bahari bakina umukino w’igare, nkaba numva nanjye nzashyiramo imbaraga nkabigeraho"

Valens Ndayisenga byaramutunguye biranamushimisha
Mu kiganiro twagiranye na Valens Ndayisenga ubu uherereye mu Butaliyani, yadutangarije ko uyu mushiki we yari yamusabye ko nawe yajya muri uyu mukino ndetse aranabimwemerera, gusa ngo byaramutunguye kuba yarahise aba uwa gatatu.
Valens Ndayisenga yagize ati "Kuba narakinaga byamuteye imbaraga arabinsaba ndabimwemerera, gusa ntabwo nari nzi ko yahita atangira gukina, ariko kuko abikunze naramuretse cyane ko afite abamufasha nka John umutoza wacu w’i Rwamagana, kuba yaramfashije nkaba hari aho ngeze, ndumva na mushiki wanjye azamufasha kandi arabikunda nta kibazo"

"Yarantunguye cyane kuko maze ukwezi kumwe gusa mvuye mu Rwanda nje hano mu Butaliyani nitozanyije hamwe nawe mbere y’uko nza, mwigisha utuntu tw’ibanze ku igare, nko guhinduranya vitesi, ariko ngo mu mikino ibiri gusa aba uwa 3"
"Byarantangaje, gusa iyo mwitegereje neza n’igihagararo cye mbona ko mu gihe kiri imbere nta gihindutse nko mu myaka 2 yaba ari umukinnyi mwiza mu gihugu kandi ukiri muto" Valens Ndayisenga aganira na Kigali Today.
Valens Ndayisenga wabaye umunyarwanda wa mbere wegukanye Tour du Rwanda mu mwaka wa 2014, ubu arabarizwa mu ikipe yo muri Afurika y’epfo izwi nka Dimension Data fo Qhubeka, ubu ikipe iherereye mu Butaliyani aho ikorera imyitozo n’amarushanwa atandukanye.
Ohereza igitekerezo
|