Man-U muri Europa League, Burnely na Middlesbrough zarazamutse

Manchester United ntiyabashije gutsinda Bournemouth ibitego 19 ku busa yasabwaga ngo ibe yaza mu makipe ane azahagararira u Bwongereza muri champions league.

Ni mu mukino wa nyuma wa Shampiyona wabaye kuri uyu wa 17 Gicurasi, aho Manchester United yatsinze 3-1 ikipe ya Bournemouth I Old Trafford,ibitego bitagize icyo bihindura ku mwanya yari iriho wa 5.

Rashford,Ashley Young na Rooney ni bo batsindiye Manchester
Rashford,Ashley Young na Rooney ni bo batsindiye Manchester

Manchester ikaba yasabwaga gukora igisa n’igitangaza igatsinda ibitego 19 ku busa ngo ibashe kugira ibitego 31 ibe irushije igitego 1 Manchester City binganya amanota 66 bityo ijye muri big four,bikaba bitabashije kuyishobokera.

Harry Kane wa Tottenham niwe watsinze ibitego byinshi

N’ibitego 25,Harry Kane niwe watsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’Ubwongereza.Akaba arusha Jamy Vardy wa Leicester na Sergio Aguero wa Manchester City igitego kimwe .

Harry Kane watsinze ibitego byinshi muri Shampiona
Harry Kane watsinze ibitego byinshi muri Shampiona

Mu makipe yazamutse uyu mwaka,harimo ikipe ya Burnely ndetse na Middlesbrough ariko hakaba hagitegerejwe indi izazamukana nazo izava hagati ya Hull City na Sheffield Wednesday zizishakamo izatsinda indi,ikazamuka.

Hull City izakina na Sheffield Wednesday ku mukino wa nyuma wa Play off ngo haboneke ijya muri Premier league muri 2016-2017
Hull City izakina na Sheffield Wednesday ku mukino wa nyuma wa Play off ngo haboneke ijya muri Premier league muri 2016-2017
Sheffield Wednesday izakina na Hully City
Sheffield Wednesday izakina na Hully City

Ni mu gihe ikipe ya Aston Villa,Newcasstle na Norwich City zamaze gusubira muri championship,mu cyiciro cya kabiri.

Seville irahatana na Liverpool ku mukino wa nyuma wa Europa league

Tubibutse ko kuri uyu wa 18 Gicurasi,saa 20h45 aribwo ikipe ya Seville na Liverpool ziza guhatanira igikombe cya Europa league igitwara igahita ikatisha bidasubirwaho umwanya muri champions league.

Seville ifite ibikombe bya Europa 4, mu gihe Livepool ifite 3
Seville ifite ibikombe bya Europa 4, mu gihe Livepool ifite 3

Ni nyuma y’uko aya makipe yombinta yabashije gutsindira,yaba umwanya wa Europa league cyangwa champion’s league mu gihugu cyayo kuko Seville yarangije ari iya 7 Liverpool irangiza ari iya 8.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka