Disi Dieudonné agiye kujyana abakinnyi babiri i Burayi
Umukinnyi wamenyekanye cyane mu mukino wo gusiganwa ku maguru Disi Dieudonné agiye kujyana i Burayi abakinnyi babiri bitwaye neza muri Kigali Peace Marathon
Nk’uko yari yashyizeho intego ku bakinnyi b’abanyarwanda bazitwara neza mu marushanwa ya Kigali international Peace Marathon, umunyarwanda Disi Dieudonné uba uba mu gihugu cy’u Bufaransa yemeye kujyana abakinnyi babiri ku mugabane w’i Burayi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Disi Dieudonné yari yatangaje ko umunyarwanda uzakoresha munsi y’isaha imwe, n’iminota 6 (-1h06) mu bagabo, ndetse no munsi y’isaha imwe n’iminota 18 mu bagore (-1h18) mu gusiganwa igice cya Marathon (Half Marathon), ko azabashakira amarushanwa ku mugabane w’i Burayi ndetse bakahamara amezi abiri ( Kanama na Nzeli).

Ako gahigo Disi Dieudonné yari yashyizeho, kaje gukorwa n’abakinnyi babiri ari bo Muhitira Félicien mu bagabo wakoresheje isaha imwe n’iminota itanu, ndetse na Nyirarukundo Salomé wakoresheje isaha imwe n’iminota 14.



Mu kiganiro twagiranye na Disi Dieudonné, yadutangarije ko ubu yatangiye iyo gahunda yo kubashakira ayo marushanwa, aho ateganya ko aya mbere bayakina mu kwezi kwa karindwi maze bakagaruka mu Rwanda, maze bakazasubirayo mu kwezi kwa cyenda bakamara mu Bufaransa amezi abiri.
Yagize ati " Natangiye kuvugana n’abategura amarushanwa hano mu Bufaransa kuko haba hari amarushanwa menshi, hari azaba mu kwa karindwi nshaka ko nayo bayakina, gusa ndabanza menye neza ingengabihe kuko hari amarushanwa Salome azakina muri Pologne"


Disi Dieudonné mu mwaka wa 2006, yabashije kwegukana aya marushanwa ya Kigali international Peace Marathon akoresheje 1h 04, akaba nawe munyarwanda wenyine wabashije kweguma umwanya wa mbere muri aya marushanwa.
Ohereza igitekerezo
|