Ahagana ku i Saa saba z’ijoro zibura iminota mike zo kuri uyu wa kane ni bwo rutahizamu w’Amavubi wakiniraga ikipe ya AS Kigali ari we Sugira Ernest yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yari avuye i Kinshasa kumvikana n’ikipe yaho ya AS Vita Club.


Nk’uko yabidutangarije ubwo yari amaze kugera ku kibuga cy’indege i Kanombe, uyu mukinnyi yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice, aho azatangira gukinira iyi kipe nyuma y’umukino ikipe y’igihugu Amavubi azakira mo ikipe ya Mozambique i Kigali
Sugira yagize ati"Nari umukinnyi wa AS Kigali mu myaka ibiri ishize, ubu ndi umukinnyi wa AS Vita Club, nzakinira iyi kipe mu mikino CAF champions league ndetse na Shampiona mu mikino isigaye, naguzwe amafaranga 130,000 US$"
Sugira ngo yabanje kwitinya aranashidikanya ......
"Nabanje kwitinya ndanashidikanya nkurikije imiterere ya kiriya gihugu ndetse n’uko abantu bakivugaga, ariko nkurikije uko nari naganiriye n’umutoza hano mu Rwanda, nafashe icyemezo ndagenda, ariko ngezeyo natunguwe n’ukuntu nakiriwe, ni ibintu byashimisha umukinnyi uwo ari we wese"

Ngo arahera kuri Mazembe, biramusaba gukora cyane
"Nyuma yo kwakirwa kuriya nk’umukinnyi ntabwo biba byoroshye, birasaba gukora cyane niba nakoraga rimwe ngakora kabiri cyangwa gatatu, birasaba gushyira mo imbaraga nyinshi cyane, kuko ntegerejwe ho umusaruro mwinshi cyane, ninsubira yo kuko ndacyeka ko nzatangirira ku ikipe ya Mazembe"

Yasoje ashimira abanyarwanda batumye agaragara

"Ndashimira abanyarwanda kuko baranshyigikiye, ibi ngezeho ni bo mbikesha kuko kugira ngo ngaragare ni bo babigize mo uruhare, ndifuza ko bakomeza kumfasha bakanshyigikira nkazitwara neza, kuko byaba ari ishema ku gihugu"
Biteganijwe ko Sugira azasubira muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’umukino wa Mozambique ku italiki ya 10 Kamena 2016.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Egosh the welcome at again.gira ukire ibitangaza rro aharihose.hoba mwuyu mukino mugomba kuzohur na Zambia niba Atar Zimbabwe.courage muntu w’Imana turagukurikiran aho tuba hose