Bimwe mu byaranze shampiyona z’I Burayi muri 2015-2016
Shampiyona ya Espagne,iy’Ubwongereza,Ubudage,Ubutaliyani n’ubufaransa zifatwa nk’izikomeye I Burayi.Uretse iy’Ubwongereza isozwa kuri uyu wa 17,izindi zarashojwe.
Mu Bwongereza bikanze igisasu basoza shampiyona batinze
Byatunguye benshi kandi bibemeza ko byose bishoboka ubwo ikipe ya Leicester City yaturutse mu cyiciro cya kabiri yazaga igatungura ibihangange igatwara igikombe cya mbere shampiyona nyuma y’imyaka 132 ishinzwe.

Yagitwaye n’amanota 81 irusha Arsenal iyikurikira amanota 10. Chelsea yafatwaga nk’ikomeye yanakundaga kwitabira champion’s league,yatunguwe no kubona umwaka uyibereye imfabusa irangiza iri ku mwanya wa 10 naho Newcasstle imwe mu makipe yubagwaga anifashije,imanuka mu cyiciro cya kabiri.
Shampiyona yagombaga gusozwa kuwa 15 Gicurasi ariko bitewe n’uko ku kibuga cya Old Trafford Abongereza bahikanze igisasu,byatumye umukino wari guhuza Manchester United na Bournemouth wimurirwa kuri uyu wa 17 saa tatu z’ijoro.
Espagne:Barcelone yaragitwaye,Suarez akora amateka
Ikipe ya Barcelone yatwaye igikombe cya 24 cya Shampiyona n’amanota 91 irusha inota rimwe ikipe ya Real Madrid yayikurikiye.


Iyi shampiyona yashojwe kuwa 14 Gicurasi,yagejeje ku munsi wa 36 hataramenyekana uzatwara igikombe hagati ya Real Madrid,Barcelone na Atletico Madrid zaryanaga isataburenge.

Umukinnyi Luis Suarez w’imyaka 29,yeseje agahigo ko gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona I Burayi uyu mwaka,imbere ya Messi na Cristiano bari bamenyereye utwo duhigo.
Suarez yatsinze ibitego 40,akurikirwa na Zlatan Ibrahimovic watsinze ibitego 38. Gonzalo Huguain wa Napoli yakuriyeho n’ibitego 36,Cristiano na 35 naho Lewandowski wa Bayern Munich akurikiraho n’ibitego 30.Messi akaba yaraje ku mwanya wa 6 n’ibitego 26.

Mu Butaliyani Juventus yishubije igikombe cya shampiyona yari yegukanye umwaka ushize naho mu Budage Bayern Munich,igitwara bwa kane yikurikiranya.
Shampiyona yo mu Bufaransa ikaba yararanzwe n’agashya,aho Paris Saint Germain yegukanye igikombe habura hafi amezi 2,irangiza ifite amanota 96 mu gihe Lyon yayikurikiye ifite 65.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|