Mu gihe Amavubi yitegura gukina umukino wa gicuti na Senegal uzaba taliki ya 28 Gicurasi 2016, ndetse n’umukino uzahuza Amavubi na Mozambique taliki ya 04 Kamena 2016, umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, imikino yose izabera i Kigali.
Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe ni Haruna Niyonzima (Yanga, Tanzania), Mugiraneza Jean Baptista (Azam, Tanzania), Abouba Sibomana na Jacques Tuyisenge ba Gor Mahia, Salomon Nirisarike (Sint-Truiden, Belgium) ndetse na Elias Uzamukunda (Le Mans, France)
Amwe mu masura mashya yagaragaye muri iyi kipe ugereranije n’abaherukaga guhamagarwa ni Emmanuel Imanishimwe na Thiery Manzi ba Rayon Sports, Niyonzima Ali wa Mukura VS ndetse na Patrick Sibomana wa APR Fc.

Mu izamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Mazimpaka Andre (Mukura), Ndoli Jean Claude (APR), Nzarora Marcel (Police)
Abakina inyuma: Rusheshangoga Michel (APR), Omborenga Fitina (SC Kiyovu), Ndayishimiye Celestin (Mukura), Sibomana Abouba (Gor Mahia,Kenya), Imanishimwe Emmanuel (Rayon Sports), Nirisrike Salomon (STVV, Belgium), Bayisenge Emery (APR), Rwatubyaye Abdul (APR), Kayumba Soter (AS Kigali) na Manzi Thierry (Rayon Sports)
Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR), Nshimiyimana Imran (Police), Mugiraneza Jean Baptiste (Azam, Tanzania), Mukunzi Yannick (APR), Niyonzima Ali (Mukura), Habyarimana Innocent (Police), Sibomana Patrick (APR), Iranzi Jean Claude (APR), Hakizimana Muhadjiri (Mukura), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Habimana Yussufu (Mukura), Niyonzima Haruna (Young Africans)
Abataha izamu: Usengimana Danny (Police), Uzumakunda Elias (Le Mans, France), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya) and Sugira Ernest (AS Kigali).
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
banyarwanda.mureke,dushigikire.amavubi.ndizerako.bazitwaraneza.naho.ndori.na.baby.nabo,sibabicyane.
ariko muzi kuvuga undashoboye nind?
mugerageze mushyiremo fisto dore abamufitiye icyizere ni be shi
Rushenguziminega nubwo nta bitangaza arakora ariko ni umukinnyi mwiza. Ubwo mutangiye kumurenza amaso muzasubira kumwinginga mwabuze uko mugira.
Nka Baby kumuhamagara ubundi akarya bench kandi yishyuriwe indege bimaze iki kweli.
ndori kweri? iyahigaga yahiye ijanja
Sefu arihe?Ndore we Koko na APR yamurishije agatebe NGO arafatira ikip yigihugu? Fisto Wacu ko ntamubona? ubuse UZAMUKUNDA Koko aje gukora iki harya aheruka gutsinda igitego cyamavubi ryari? yakinana Fisto Koko?
ndori kweri ?umusaza arajyahe koko,gukora iki niyo nawe wamubwira ngo apange equipe ndizera konawe atakishyiramo better to bring the young players than calling ndori oldman
Ariko se commission bariye ntabwo sizahagije koko hari abantu bahamagarwa badaheruka no gukina na rimwe?...nka Ndori nuwuki koko?..kobyarangiye?..
Mureke tubashyigikire nanjy navga ko bansize knd nyina kamwe ka Dimanche courage basore mwibuke ko mwambaye umwenda wigihugu tubarinyuma
nibyo kabisa attach ni oky sugira na jacque
BEBY AZAKINAHE SUGIRA NA JACQUES BAHARI MBONA MWAGAHAYE AMAHIRWE NKA FISTO AKINIRA KANDI ARASHOBOYE PE.
ibi nibyiza kabisa ahasigaye ni ahacu nk’abafana.
ariko reka ntange inama bafana bavandimwe ntimukagaragaze amaranga mutima ya club igihe umutoza yahamagaye ikipe y’igihugu.Rusheshangoga ahamagawe atsinda 5 biba ibya abanyarwanda twese so ibya APR FC
Bakame afashe imipira neza intsinzi iba iya abanyarwanda twese si iya Rayon gusa .umutoza mumureke ibyo akora arabizi.tube inyuma ya Amavubi yacu.