Umukinnyi wa Rayon Sports Iranzi Jean Claude yerekeje mu Misiri aho agiye gukora igeragezwa mu ikipe yo mu cyiciro cya mbere
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mutarama 2020 ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo, ni bwo umutoza Samyr Sanchez ukomoka muri Venezuela na Rutahizamu Roby Norales ukomoka muri Honduras bageze mu Rwanda baje mu kipe ya Mukura VS.
Rutahizamu wa Bugesera Shabban Hussein Tchabalala, agiye kwerekeza mu Bushinwa gukora igerageza muri imwe mu makipe yaho
Mu karere ka Huye hari kubera imikino ibanziriza isiganwa rya Huye Half Marathon rizaba mu mpera z’iki cyumweru, hakaba ahamaze kumenyekana amakipe azakina imikino ya nyuma (Finals)
Ikipe ya APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ihita irusha Rayon Sports iyikurikiye amanota atandatu
Mu mikino y’umunsi wa 17 wa shampiyona yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yanganyije na AS Kigali, Gasogi itsindwa na Marines.
Shampiyona ya Basketball izatangira tariki ya 17 Mutarama 2020, hakina Patriots BBC ifite igikombe cya shampiyona cya 2018-2019, na IPRC Kigali, amakipe yombi akomeye.
Umunya-Senegal Sadio Mané yatowe nk’umukinnyi w’umwaka muri Afurika, mu birori byabereye mu Misiri.
Ku wa mbere tariki ya 06 Mutarama 2020, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryafatiye ibihano abanyamuryango b’amwe mu makipe bitwaye nabi mu gice kibanza cya shampiyona, nubwo mu mikino ibanza ya shampiyona amakipe menshi yavuze ko imisifurire itagenze neza.
Ikipe ya Kiyovu Sports ikomeje kwiyubaka, aho yasinyishije abakinnyi babiri barimo Habamaho Vincent ndetse na rutahizamu ukomoka muri Cameroun
Mu mikino itarimo umupira w’amaguru, bimwe mu byavuzwe cyane 2019 harimo itahwa rya Kigali Arena, Patriots yitwaye neza ku rwego mpuzamahanga, ndetse na Merhawi Kudus wanikiye abanyarwanda muri Tour du Rwanda
Rayon Sports itsindiye Gasogi United igitego 1-0 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, igitego cyatsinzwe na Sugira Ernest
Mu mikino y’umunsi wa 16 ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, APR na AS Kigali zaguye miswi, Bugesera na Mukura zibona atatu
Myugariro wa Rayon Sports n’Amavubi Rugwiro Hervé wari ufungiye i Rubavu amaze kurekurwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, avuga ko mu byamubabaje mu mezi atatu amaze ku buyobozi, harimo kuba yarigeze guherekeza ikipe ya Musanze FC i Kigali ubwo yari igiye gukina na APR FC igatsindwa ibitego 5-0.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Ukuboza mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Musanze habereye inama y’inteko rusange y’ikipe ya Musanze FC. Ku murongo w’ibyigwa hari amatora ya Komite Nyobozi ya Musanze FC.
Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rikomeje, ikipe ya Musanze FC na yo ikomeje kwiyubaka nyuma yaho yirukaniye abakinnyi bayo batanu.
Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniraga APR FC yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports
Ikipe ya Gasogi United yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Tidiane Koné mu mukino wabonetsemo amakarita 4 y’umutuku.
Hari amakuru yakomeje kumvikana y’uko Rutahizamu wa APR FC Ernest Sugira, yamaze gutizwa muri Police FC mu gihe cy’amezi atandatu.
Umwaka wa 2019 ugeze ku musozo, ni umwaka waranzwe n’intsinzi ku ikipe y’igihugu Amavubi, ihinduranya ry’abakinnyi hagati ya APR FC na Rayon Sports, amasezerano y’u Rwanda na Paris Saint-Germain, n’ibindi.
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu amavubi Kwizera Olivier yasinyiye ikipe ya Gasogi United amasezerano y’amezi atandatu kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019. Biteganyijwe ko azakina umukino wa gicuti uzahuza ikipe ya Gasogi United na APR FC.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019, komite nyobozi ya Musanze FC yandikiye umuyobozi w’Akarere ka Musanze imumenyesha ubwegure bwayo.
Rayon Sports na Mukura zanganyije igitego 1-1 w’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umukino wabereye mu karere ka Nyanza.
Nyuma yo gutsindwa na mukeba ibitego 2-0 kuri uyu wa Gatandatu, umutoza wa Rayon Sports Javier Martinez Espinoza ahise asezererwa
Kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukuboza 2019 muri Kigali Arena hasojwe ijonjora rya kabiri rya Basketball Africa Leaue (BAL).
Mu matora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare yabaye kuri iki Cyumweru, Murenzi Abdallah ni we utorewe kuba Perezida mu gihe cy’imyaka ibiri
Ikipe ya Patriots BasketBall Club yatsinze City Oilers yo muri Uganda amanota 81 kuri 51, ihita igera mu cyiciro cy’amakipe 12 muri Basketball Africa League, mu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame.
Ikipe ya APR Fc yihereranye Rayon Sports iyitsinda ibitego 2-0, mu mukino usoza imikino ibanza wabereye kuri Stade Amahoro
Ikipe ya Patriots BBC yatsinze GNBC yo muri Madagascar amanota 94 kuri 88 mu mukino witabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.