Ahagana mu ma Saa Cyenda y’urukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 18/02/2021, ni bwo itsinda ry’abakinnyi, abatoza n’abandi bagize delegasiyo y’ikipe ya CS Sfaxien basesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe, aho baje gukina umukino wo kwishyura na AS Kigali.

Bamwe mu bagize iyi kipe muri Hotel bacumbitsemo i Kigali
Ni umukino ikipe ya CS Sfaxien idasabwamo byinshi ugereranyije na AS Kigali, ni nyuma y’aho yari yayinyagiriye ibitego 4-1 mu mukino ubanza wabereye muri Tunisia ku wa Gatandatu tariki 13/02/2021.

Abari muri delegasiyo y’iyi kipe mbere yo guhaguruka baza i Kigali
Iyi kipe yaje nyuma yo gukina umukino wa shampiyona yatsinzwemo igitego 1-0 na Olympic beji, iraza gukora imyitozo kuri Stade Mumena, naho ku munsi w’ejo izakorere imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ahazabera umukino wo kwishyura.

Urutonde rw’abakinnyi CS Sfaxien yazanye mu Rwanda
National Football League
Ohereza igitekerezo
|