Ku wa Gatanu tariki 12/02/2021, ni bwo ikipe ya AS Kigali yakoze imyitozo ya nyuma ku kibuga iza gukiniraho, mu kwitegura umukino ubanza wa CAF Confederation Cup uza kuyihuza na CS Sfaxien yo muri Tunisia.

Umutoza Eric Nshimiyimana aganira n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo ya nyuma, yatangaje ko biteguye neza gusa bagize ikibazo cya Kalisa rachid wavunikiye muri iyi myitozo nyamara bizeraga ko ashobora kubafasha.
Yagize ati “Byagenze neza ariko mubo twari twapanze nka Kalisa agize ikibazo, cyari gihari ariko tutarabyemeza kuko mu myitozo twakoze ejo yayikoze neza yose arayirangiza nta kibazo, ariko uyu munsi byongeye biraza, nta kundi turahita dufata undi akahakina”
Umukinnyi Kalisa Rachid yatangiye kugaragaza ibibazo by’imvune mu mukino wo kwishyura AS Kigali yahuyemo na KCCA yo muri Uganda, bikomereza muri CHAN aho imikino yose yakiniye Amavubi atayirangizaga aho hose yasohokaga yavunitse.
Uyu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup urabera mu mujyi wa Sfax muri Tunisia kuri Stade Taïeb Mhiri guhera I Saa Kumi zuzuye, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu mpera z’icyumweru gitaha.
Abakinnyi babanzamo
Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Ishimwe Christian, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric Zidane, Hakizimana Muhadjiri, Shabani Hussein Tshabalala, Aboubacar Lawal na Alexis Ortomal
National Football League
Ohereza igitekerezo
|