Nyuma yo gusoza irushanwa rya CHAN 2020 ryaberaga muri Cameroun, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryaje gutangaza abakinnyi 11 beza bitwaye neza mu irushanwa ryose, ikipe irimo abakinnyi batanu ba Maroc ndetse na bane ba Mali, mu gihe Guinea ifitemo babiri.

Mu bindi bihembo byatanzwe, harimo ibihembo by’abakinnyi ku giti cyabo, aho n’ubundi ikipe y’igihugu ya Maroc yegukanye iki gikombe yongeye kubyiharira.

Umukinnyi mwiza w’irushanwa: Soufiane Rahimi
Uwatsinze ibitego byinshi: Soufiane Rahimi
Umunyezamu mwiza w’irushanwa: Anas Zniti

Abakinnyi 11 beza b’irushanwa
Djigui Diarra (Mali)
Issaka Samake (Mali) – Yacouba Doumbia (Mali) – Abdelmounaim Boutouil (Maroc) – Hamza El Moussaoui (Mali) –
Yahya Jabrane (Maroc) – Sadio Kanoute (Mali) –
Yakhouba Gnagna Barry (Guinée) – Morlaye Sylla (Guinée) – Soufiane Rahimi (Maroc) –
Ayoub El Kaabi (Maroc)

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Munsobanurire , ni gute umuntu aba umunyezamu w’irushanwa , ntaboneke mu ikipe y’irushanwa. abasesenguzi mudufashe.
Maroc yarigikwiriye ariko icyubutaha ntikizaturenga. go ahead