Umukinnyi w’umukino w’amagare mu Rwanda Mugisha Samuel, ari gukorera imyitozo mu rugo mbere yo kwerekeza mu ikipe ye nshya yo mu Bufaransa
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, Kagere Meddie, yavuze ko gukina nk’umunyamahanga ari byo bituma ahora ku ruhembe rw’abatsinda muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Akumuntu Kavalo Patrick wizihiza isabukuru y’imyaka 28 kuri uyu wa mbere tariki 30 Werurwe 2020, yavuze ko mukuru we Ndamukunda Flavien ari we wamukundishije umukino wa Volleyball bakina bombi.
Ishyirahamwe ry’Imikino Olempike ku Isi rimaze gutangaza ko Imikino Olempike iherutse gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19, izaba umwaka utaha guhera tariki ya 23 Nyakanga kugera tariki ya 8 Kanama.
Ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda ryamaze gutangaza ko Isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ryigijwe inyuma ho ukwezi kubera icyorezo cya Coronavirus
Abakinnyi bakinira ikipe ya Juventus na Maurizio Sarri usanzwe utoza iyi kipe bemeye kumara amezi ane badahembwa kugira ngo ikipe itazahura n’ihungabana ry’ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19.
Rutahizamu wa Mukura VS, Iradukunda Bertrand, ni umwe mu bakinnyi bamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona aho afite 12 mu mikino 24 ya shampiyona. Ubusanzwe Bertrand ni umukinnyi ukina aca ku ruhande abo bita ba mababa (wingers).
Nyuma y’aho shampiyona ihagaze igeze ku munsi wa 24, aba ni bo bakinnyi beza twagutoranyirije kugeza aho yasubikiwe
Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bamaze gukusanya arenga Miliyoni enye yo gufasha ikipe, kubera ihagarara ry’amarushanwa ryatewe na Coronavirus
Ikipe ya APR FC yahishuye ibanga nyamakuru ryatumye imara iminsi 24 ya shampiyona itaratsindwa umukino n’umwe, n’ubu ikaba ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona.
Abakinnyi barenga 50 barasoza amasezerano bafitanye n’amakipe yabo mbere y’uko umwaka imikino usozwa, ikibazo gikomeje guhanganyikisha amwe mu makipe
Ishyirahamwe ry’Imikino Olempike ku Isi ryemeje ko imkino Olempike yagombaga kubera i Tokyo mu Buyapani hagati y’itariki 24 Kamena na 9 Kanama 2020, yimuriwe umwaka utaha kubera icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.
Umusifuzi wo hagati Ngaboyisonga Patrick wasifuye umukino wa Rayon Sports na Gicumbi, yahagaritswe imikino ine adasifura kubera amakosa yamuvuzweho
Abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS bategereje ko amezi atanu yuzura kugira ngo bahembwe imbumbe y’umushahara w’amezi atanu. Tariki ya 14 Mata 2020 ni bwo amezi atanu azaba yuzuye abakinnyi b’iyi kipe yambara umuhondo n’umukara, Mukura Victory Sports et Loisirs badahembwa.
Abanyarwanda babiri Mugiraneza Jean Baptiste Migi na Meddie Kagere, bamenyeshejwe ko batazemererwa kongera kwinjira muri Tanzania kubera icyorezo cya Coronavirus
Lorenzo Sanz wahoze ari Perezida w’ikipe ya Real Madrid, yaraye apfuye azize COVID-19, nyuma yo kujyanwa mu bitaro arembye.
Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko kuva yaba Perezida w’iyi kipe nta faranga na rimwe rya Skol iyi kipe abereye umuyobozi irabona.
Nubwo muri iyi minsi ibyerekeranye n’imikino byahagaze kubera icyorezo cya COVID-19, mu mikino umunani y’igice cya kabiri yari imaze kuba, Rutahizamu wa Musanze FC Twizerimana Onesme ayoboye abatsinze ibitego byinshi mu mikino yo kwishyura muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho yari amaze gutsinda ibitego bitanu (…)
Mu gihe Coronavirus ikomeje guhagarika ibikorwa by’imikino bitandukanye, Yannick Mukunzi n’ikipe ye ya ya Sandvikens IF bahagaritse imyitozo bakoreraga muri Espagne .
Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda yabaye ihagaze kubera icyorezo cya Coronavirus (COVID-19) cyugarije isi, abafana b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje kuba inyuma y’ikipe yabo, aho mu ijoro ryo ku itariki 19 rishyira 20 Werurwe 2020 hakusanyijwe amafaranga y’u Rwanda 1,045,752 yo kuyishyigikira.
Mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya coronavirus gihangayikishije isi n’u Rwanda rurimo gikomeza gukwirakwira, hafashwe ingamba z’uko abantu bajya bakorera mu rugo aho bishoboka.
Mu gihe Skol na Rayon Sports bari bamaze imyaka irenga irindwi bafatanya, Rayon Sports irasaba Skol kongera amafaranga kugirango bakomeze imikoranire.
Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Eric Rutanga arasaba abafana ba Rayon Sports kubaba hafi, bakazasubukura shampiyona bakosora ibitaragenze neza mu mikino 24 bamaze gukina
Ku wa kabiri tariki 17 Werurwe 2020 nibwo urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) rwatanze icyemezo cy’ubuzima gatozi bw’agateganyo kuri Twin Lakes Cycling Club ikorera mu Karere ka Burera.
Mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19, ibikorwa byinshi by’imikino haba mu Rwanda no ku isi byarahagaze. Abari basanzwe bakina n’abacuruza ibyerekeranye n’imikino y’amahirwe cyangwa ibyo bita kubetinga bari mu bihe bitaboroheye.
Igikombe cya Afurika "CHAN" cyagombaga kubera muri Cameroun mu kwezi gutaha cyamaze gusubikwa kubera Coronavirus
Icyorezo cya coronavirus gikomeje gusakara ku isi gitumyei rushanwarya Euro n’irya Copa America yagombaga gukinwa mu mpeshyi yimurirwa umwaka utaha.
Mu basifuzi babiri bari bararezwe muri Ferwafa, umwe yagizwe umwere, undi ahanishwa kumara ukwezi adasifura mu marushanwa yo mu Rwanda
Nyuma yo gufata umwanzuro ko nta mufana ugomba kwinjira muri Stade, bamwe mu bafana bafashe umwanzuro wo kurebera umupira mu biti, abandi bagaragara bambaye udukoresho dupfuka umunwa mu kwirinda Coronavirus