Ikipe ya APR FC cyahariwe kuzirikana intwari z’u Rwanda nyuma yo kurangiza imikino itatu iri ku mwanya wa mbere
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred, avuga ko inteko z’abaturage zo kuwa gatanu wa buri cyumweru zidakuraho siporo ku bakozi ba Leta.
Abakoresha ipuderi (poudre) n’ibinini bikoreshwa n’abifuza kugira ibituza binini, baraburirwa ko bishobora kubagiraho ingaruka mu gihe babikoresheje mu buryo butagenwe cyangwa se badafata indyo yuzuye.
Imikino y’umunsi wa gatatu w’igikombe cy’Ubutwari iteganyijwe tariki ya 01 Gashyantare 2020 ari na yo mikino ya nyuma, yimuriwe kuri Stade nkuru y’igihugu Stade Amahoro i Remera.
Ba rutahizamu babiri ba Rayon Sports bari bamaze iminsi bari mu igeragezwa mu bushinwa bagiye kugaruka gukinira Rayon Sports.
Ikipe ya APR FC yatsinze Police FC igitego kimwe cyatsinzwe na Nshuti Innocent cyongera amahirwe yo gutwara igikombe cy’Intwari. Mukura VS yo ikomeje kuba insina ngufi muri iyi mikino yatsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 4 kuri 2.
Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikipe y’igihugu amavubi Iranzi Jean Claude yatijwe mu ikipe ya Aswan Sporting Club mu cyiciciro cya mbere mu Misiri.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinzwe na Police FC ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa mbere mu gikombe cy’Ubutwari.
Ikipe ya APR FC itangiye igikombe cy’Ubutwari itsinda Mukura mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “Ferwafa”, habereye Tombola y’uko amakipe azahura mu gikombe cy’Amahoro, aho Kiyovu na AS Kigali zakinnye umukino wa nyuma zahise zicakirana
Muri uyu mwaka u Rwanda rurakira ku nshuro ya cumi kabiri isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda Tour du Rwanda, aho habura ukwezi gusa kugira ngo iri siganwa ritangire
Mu gace ka kane k’isiganwa La Tropicale Amissa Bongo ribera muri Gabon, Areruya Joseph yaje ku mwanya wa kabiri ahembwa nk’uwarushije abandi guhatana
Myugariro Kayumba Soter uheruka gusinyira rayon Sports yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera gukina shampiyona muri uyu mwaka w’imikino
Guhera mu mpera z’iki cyumweru mu Rwanda harakinwa imikino igamije kuzirikana intwari z’u Rwanda, aho izaba mu mikino itandukanye
Kuri uyu wa Kabiri i Cairo mu Misiri habereye Tombola y’amatsinda mu gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu witwa Bannen Philippe Arthur ukomoka muri Cameroun
Mu nama yateranye kuri iki Cyumweru kuri Muhazi, abanyamuryango ba Rayon Sports bafashe imyanzuro irimo kuvugurura amategeko, gutangira sosiyete y’ubucuruzi n’ibindi.
Minani Hemed, umuyobozi w’abafana ba Kiyovu Sports, avuga ko izina Gorigota rikwiye kuvaho rigahinduka Yeruzalemu kuko uwakahabambiye ariwe usigaye uhambambirwa.
Imikino isoza igice kibanza muri Volleyball yasojwe kuwa Gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2020, ikipe ya Gisagara VC itsinda REG VC amaseti 3-2, mu gihe Ikipe ya Kirehe VC yatsinzwe na IPRC Ngoma amaseti 3-1 isoza imikino ibanza nta mukino n’umwe itsinze.
Ikipe ya Etincelles yari yahize ko izatsindira ikipe ya APR FC kuri Sitade Umuganda ntiyashoboye kubigeraho cyakora amakipe yombi yaje kunganya.
Muhitira Felicien uzwi ku izina rya Magare, ni we wegukanye isiganwa ry’amaguru ryiswe ‘Huye Half Marathon’ mu bagabo ryabereye mu Karere ka Huye.
Umutoza mushya w’ikipe ya Heroes FC, Jaanus REITEL, ukomoka muri Estonia yahigiye ko agomba kugumisha Heroes mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2019/2020.
Shampiyona ya Basketball umwaka w’imikino 2019/2020 iratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama kuri sitade nto y’ i Remera, aho yitezwemo byinshi
Banki ya Kigali (BK) iri mu mwaka wayo wa kabiri itera inkunga imikino ya Basketball mu Rwanda. Iyi banki yamaze kongera inkunga yahaga ishyirahamwe nyarwanda ry’umukino wa Basketball (FERWABA)hagamijwe kuzamura uyu mukino.
Nyuma yo gusoza amasezerano mu kwa 12/2019, umutoza Mashami Vincent araza kongererwa amasezerano nk’umutoza mukuru w’Amavubi
Rutahizamu Bizimana Yannick ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi muri Rayon Sports cyatanzwe kuri uyu wa Gatatu
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Mutarama 2019 ku cyicaro cy’uruganda rwa Azam habereye umuhango wo gusinya amasezerano y’imikoranire hagati ya APR FC n’uruganda Rwa Azam (Bakhresa Grain Milling Rwanda Ltd).
Umukinnyi wo mu kibuga hagati Ally Niyonzima amaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports, akaba agomba gutangira kuyikira muri iyi mikino yo kwishyura
Mu mpera z’iki Cyumweru ubwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda iza kuba ikomeza, hategerejwe bamwe mu bakinnyi batari baremerewe gukina imikino ibiri iheruka.