Umukino wa Morocco wadufashije kugaragaza amakosa yacu - Umutoza Henry Muinuka
Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Basketball Henry Muinuka avuga ko umukino u Rwanda rwatsinzwe na Morocco amanota 58 kuri 53 wabafashije kugaragaza amakosa no gukosora ibitaragenze neza ku mukino wa Misiri wakinwe ku Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021.

Mu masaha asatira umugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2021 Ikipe y’igihugu’U Rwanda ya Basketball yakinnye umukino wa Kabiri wa gicuti na Morocco umukino U Rwanda rwakinnye neza nubwo rwatsinzwe amanota 58 kuri 53.
Nyuma y’umukino umutoza w’iyi kipe Henry Muinuka yavuze ko uyu mukino wabafashije kugaragaza amakosa. Yagize ati " Uyu mukino wadufashije kugaragaza amakosa yacu neza , navuga ko twugariye neza cyane ariko twakinnye umukino ugenda gake mu busatirizi aribyo tugomba gukosora mu irushanwa nyirizina."

Uko uduce tw’umukino twagenze
Agace ka Mbere: Rwanda 13-14 Morocco
Agace ka Kabiri: Rwanda 22-33 Morocco
Agace Gatatu : Rwanda 37-46 Morocco
Agace ka Kane: 53 Rwanda 58 Morocco

Ku wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare 2021 saa 18:00 z’umugoroba nibwo u Rwanda ruzakina umukino warwo wa Mbere aho ruzakina na Mali. Umukino uzabanzirizwa n’uwa Sudani y’Epfo na Nigeria uzakinwa saa kumi.


MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|