Afro-Basket 2021: U Rwanda rwatsinzwe na Mali mu ijonjora rya kabiri
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye nabi ijonjora rya Kabiri rya Afro-Basket 2021, nyuma yo gutsindwa na Mali amanota 76 kuri 51.

Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021 mu mujyi wa Monastir mu gihugu cya Tunisie.
Uwo mukino wabimburiwe n’uwahuje Nigeria yatsinze Sudan y’Epfo ku manota 75 kuri 70 . U Rwanda rwatangiye nabi umukino aho agace ka mbere karangiye Mali iyoboye n’amanota 17 kuri 12 y’u Rwanda, agace ka kabiri Mali yazamuye amanota aho yatsinze amanota 19 kuri 11 bituma karangira Mali ifite amanota 36 kuri 23 y’ u Rwanda.
Agace ka gatatu Mali yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 12 hagati yayo n’u Rwanda, dore ko karangiye Mali ifite amanota 26 kuri 14 y’U Rwanda. Agace ka kane amakipe yombi yanganyije amanota aho yatsinzwe amanota 14 bituma umukino urangira Mali itsinze 76 kuri 51 y’u Rwanda.
Sadio Doucure niwe witwaye neza kurusha abandi muri uwo mukiino kuko yatsinze amanota 11, akora Rebounds 5, atanga imipira 3 yavuyemo amanota, yiba abo bari bahangange imipira 2, bimuhesha kwitwara neza ku kigero cy’amanota 17.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Kaje Elie yitwaye neza ku kigero cy’amanota 13, abikesha kuba yatsinze amanota 7, akora Rebounds 10, atanga umupira 1 wavuyemo inota, yiba abo bari bahangange imipira 2.

Ikipe y’u Rwanda itozwa n’umunya Tanzania Mwinuka Henry nk’umutoza mukuru w’agateganyo, ikaba igaruka mu kibuga kuri uyu wa Kane tariki 18, Gashyantare 2021 ihura na Nigeria, mu mukino ubera muri Salle Mohamed Mzali saa munani z’amanywa (14h00).
Uyu mukino ukaba uzakurikirwa n’umukino uzahuza Mali ndetse na South Sudan saa kumi n’imwe.
Mu mukino uheruka guhuza u Rwanda na Nigeria, mu ijonjora rya mbere ryabereye i Kigali tariki 28 Ugushyingo 2020, warangiye ku ntsinzi ya Nigeria y’amanota 83 kuri 62.

U Rwanda rufite tike yo kuzakira imikino ya nyuma ya Afro-Basket 2021 izatangira tariki 24 Kanama kugera 05 Nzeri 2021
Uko umunsi wa mbere wagenze mu itsinda rya kane (Group D)
Rwanda 51-76 Mali
Nigeria 75-70 South Sudan
Uko imikino iteganyije kuri uyu wa Kane tariki 18-02-2021
Rwanda-Nigeria (Salle Mohamed Mzali-14h00)
Mali-South Sudan (Salle Mohamed Mzali-17h00)


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|