Ikipe y’igihugu ya Basketball yerekeje muri Tunisia mu ndege yihariye (AMAFOTO)
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu, abakinnyi 16 b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball, berekeje muri Tunisia mu marushanwa ya Afro-Basket azatangira tariki 17/02/2021
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball yerekeje muri Tunisia muri iki gitondo, aho igiye gukina imikino y’ijonjora rya kabiri ry’igikombe cy’Afurika “FIBA AfroBasket 2021 Qualifiers”,igomba kubera i Monastir muri Tunisia kuva tariki 17 kugera tariki 21 Gashyantare 2021.

Iri tsinda rigizwe n’abantu 31 barimo abakinnyi 16 n’abandi icyenda bagize itsinda ry’abatoza ryahagurutse ku I Saa tatu za mu gitondo n’indege yihariye ya Rwandair itari bugire ahandi ica, ikaza kugera muri Tunisia ikoze urugendo rw’amasaha atandatu.

Ikipe yagiye n’indege yihariye ya Rwandair bahawe na Perezida wa Republika
Ohereza igitekerezo
|
Abanu bakoresha ibiyobya bwejye nibyiza kuba mwabafash
Ntago mwabwira Aho twazarebera izo mach???