Umutoza Mashami Vincent hari ibyo yasabye Perezida Kagame ngo Amavubi akomeze kwitwara neza
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’ikipe y’Igihugu Amavubi ku Cyumweru tariki 07 Gashyantare 2021, umutoza mukuru Mashami Vincent yagaragaje imbogamizi bagize ndetse n’icyo bifuza ngo bazitware neza kurushaho mu bihe biri imbere.
Ku Cyumweru saa munani na 40 z’amanywa nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yari ageze ahabera ikiganiro n’abakinnyi b’Amavubi bitabiriye CHAN 2020 yaberaga muri Cameroun, aho yabashimiye uko bitwaye ndetse akanabaha inama zizabafasha kwitwara neza kurushaho mu minsi iri imbere.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent, yatangiye ashimira Perezida ku mwanya yabahaye ndetse n’impanuro adahwema kubagezaho, avuga uko urugendo rwagenze aho batangiye batsinda igihugu cya Ethiopia, avuga imyiteguro yose bagize irimo imikino ya gicuti, kugera basezerewe na Guinea.

Nyuma, Mashami Vincent yagaragaje ko aho bifuzaga kugera atari ho bageze bitewe n’imbogamizi bagize zirimo kumara igihe badakina kubera COVID-19, kudakina imikino ya gicuti, agasaba ko byazashyirwamo imbaraga mu minsi iri imbere.

Mashami kandi yasabye ko bazashakirwa imikino ya gicuti mu gihe shampiyona itaratangira, asaba no kubaha amahirwe yo kwitabira amarushanwa y’abakiri bato imbere mu gihugu no hanze, aho yavuze ko anishimira kuba mu ikipe y’igihugu harimo abakinnyi bato batanga icyizere mu minsi iri imbere.
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yunze mu rya Mashami Vincent aho yagaragaje ko iyi CHAN yaberetse ko u Rwanda rushobora gukomeza kwitwara neza mu minsi iri imbere, igihe hazaba hakosowe imbogamizi bahuye na zo mbere y’irushanwa.
Minisitiri Munyangaju yagize ati “Ni urugendo rutari rworoshye ariko twaboneyemo byinshi byo kubaka umupira w’amaguru mu Rwanda, nyuma y’igihe cyari gishize umusaruro twari twifuje ntitwawugezeho, abakinnyi turabafite mu Rwanda, kuba bakina umupira byaragaragaye ariko mu myiteguro harimo imbogamizi n’ibikeneye gukosorwa ngo tugere ku musaruro twifuza”

“Tubijeje ko dufatanyije na FERWAFA ndetse n’izindi Federasiyo hagiye gushyirwa imbaraga mu kubaka urwego rwa Siporo kugira ngo usibye ikipe y’Igihugu n’imikino muri rusange itere imbere inateze imbere abayikora mu buryo bwa kinyamwuga.”
National Football League
Ohereza igitekerezo
|