Mu mukino ubanza wo guhatanira itike yo kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, ikipe ya AS Kigali ntihiriwe n’umukino.
Ku munota wa gatandatu gusa ikipe ya CS Sfaxien yahise itsinda igitego cya mbere cyatsinzwe na Firas Chaouat ku mupira wari uvuye muri koruneri.
Uwitwa Ahmed Ammar yaje gutsindira CS Sfaxien igitego cya kabiri, maze nyuma y’iminota mike gusa igice cya kabiri gitangiye AS Kigali yahise ibona igitego cyitsinzwe na Nour Zammouri.
Mohamed Soula yaje gutsinda ibitego bibiri, maze Muhadjiri HAKIZIMANA mbere gato y’uko umukino urangira ahabwa ikarita itukura, umukino urangira ari ibitego 4-1.
Abakinnyi babanjemo:

CS Sfaxien: Aymen Dahmene, Gaith Maaroufi, Ahmed Ammar, Nourezzaman Zammouri, Mohamed Ali Jouini, Mohamed Ali Trabelsi, Aymen Harzi, Chadi Hammami, Mohamed Soulah, Firas Chawat na Kingsley Eduwo.

AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame, Rugirayabo Hassan, Rurangwa Mossi, Bishira Latif, Ishimwe Christian, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric Zidane, Hakizimana Muhadjiri, Shabani Hussein Tshabalala, Aboubacar Lawal na Alexis Ortomal
Amafoto yaranze uyu mukino









National Football League
Ohereza igitekerezo
|
As kigali yahuye nikipe ikomeye rwose nako batagize
AS Kigali yahuye nikipe ikomeye ntako batagize nibaze bategure umukino wo kwishyura icyakora bafite akazi gakomeye kugirango bakuremo iriya kipe tubarinyuma nkikipe ihagarariye igihugu.yari Emmanuel wi KARONGI/MURAMBI
As kigari ngwino ntakundi amahire yihene siyoyintampa gs mwihangane ntako mutagize. Yari vianney byukusenge inyamagabe ubakunda cyanee.!!!