Rayon Sports, Kiyovu n’abandi bifatanyije mu kababaro na APR FC
Amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse n’abandi basportifs muri rusange, bifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Lt Gen Jacques Musemakweli ndetse n’uwa APR FC yabereye umuyobozi mu myaka ishize.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane rishyira uwa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Lt Gen Jacques Musemakweli wari Umugenzuzi Mukuru wa RDF yitabye Imana azize uburwayi.


Lt Gen Jacques Musemakweli uri mu bagize uruhare mu ishingwa ry’ikipe ya APR FC, yanayibereye Umuyobozi Mukuru mu gihe cy’imyaka irindwi, akaba aheruka gusimburwa kuri uwo mwanya na Gen Mubarak Muganga.
Amakipe atandukanye arimo n’abandi basportifs bifatanyije n’umuryango wa APR FC
RIP Lt Gen Jacques Musemakweli pic.twitter.com/MYurJYThoM
— APR FC OFFICIAL (@aprfcofficial3) February 12, 2021
MINISPORTS ibabajwe n'urupfu rwa Lt. Gen. Jacques MUSEMAKWELI. Twifatanyije n'umuryango we na @RwandaMOD, ndetse n'umuryango mugari wa Siporo.
MINISPORTS irazirikana uruhare rwe mu iterambere rya siporo. Aruhukire mu mahoro. @aprfcofficial3 pic.twitter.com/Qh4skoFG2j— Ministry of Sports|Rwanda (@Rwanda_Sports) February 12, 2021
Umuryango wa @rayon_sports twifatanyije n'abavandimwe bacu @aprfcofficial3 babuze uwahoze ari umuyobozi wanyu, Lt Gen Jacques Musemakweli, Imana imwakire kandi ikomeze abasigaye. https://t.co/11Kt4ZJ6jC
— Rayon Sports Official (@rayon_sports) February 12, 2021
Umuryango wa Kiyovu Sports wifatanyije n’abakunzi &abanyamuryango b’ikipe ya @aprfcofficial3 ndetse n'abakunzi ba sports muri rusange mu kababaro kubera urupfu rwa Lt. Gen. Jacques Musemakweli wayoboye iyi kipe. Twihanganishije kandi n'umuryango we. Imana imuhe iruhuko ridashira. pic.twitter.com/oygzu673p0
— Kiyovu Sports (@SCKiyovuSports) February 12, 2021
Ubuyobozi Bukuru bwa Mukura VSL bubabajwe cyane n'urupfu rwa Lieutenant General Jacques Musemakweli wari umugenzuzi mukuru wa @RDF akaba yaranakoze byinshi mu iterambere ry'umupira w'amaguru mu @Rwanda cyane cyane muri @APR. Imana imwakire mu bayo.
— Mukura Victory Sports et Loisirs (@MukuraVS) February 12, 2021
Umuryango wa Espoir Fc wifatanyije n'umuryango wa Lt General Jacques MUSEMAKWELI n'uwa @aprfcofficial3 muri rusanga nyuma y'inkuru y'incamugongo ko umusportif ukomeye AFANDE Jacques MUSEMAKWELI wayoboye APR Fc yaraye atabarutse.
Imana imutuze aheza🙏@RwandaMoD @aprfcofficial3 pic.twitter.com/HKXtKXJdeC— ESPOIR FC 🇷🇼 (@espoirfc1) February 12, 2021
Umuryango mugari wa @gasogiunited wihanganishije @RwandaMoD ,@aprfcofficial3 n'umuryango wa Lt.Gen Jacques MUSEMAKWELI witabye Imana. pic.twitter.com/HC0WdYN6MQ
— Gasogi United (@gasogiunited) February 12, 2021
Saddened to learn of this sad news.We’ve lost a passionate Football lover and https://t.co/Ig6U9n6JJ7 thoughts and prayers are with his family..Rest well Gen.Musemakweri. pic.twitter.com/dkzHkbDjR6
— Jimmy mulisa (@jimbomulisa) February 12, 2021
National Football League
Ohereza igitekerezo
|