Kuri uyu wa Gatatu ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare batangiye imyitozo, aho bari gutegura shampiona y’umukino w’amagare izabera mu Misiri guhera tariki 02 kugera 06/03/2021.

Imyitozo y’uyu munsi yibanze kukwimenyereza ugusiganwa buri muntu ku giti cye (Individual Time Trial), aho bizaba ari bimwe mu bigize iyi shampiyona. Mu mwaka wa 2018 ubwo iyi shampiyona yaberaga mu Rwanda, Nsengimana Jean Bosco na Areruya Joseph begukanye imidari.
Abakinnyi bahamagawe mu myitozo y’ikipe y’igihugu
Abagabo
Areruya Joseph (Benediction Ignite)
Mugisha Samuel (La Roche Vendee)
Nsengimana Jean Bosco (Akina ku giti cye)
Mugisha Moise (SACA)
Uhiriwe Byiza Renus ( Team Qhubeka Assos)
Habimana Jean Eric (SACA)
Muhoza Eric (Les Amis Sportifs)
Nzafashwanayo Jean Claude (Benediction Ignite)
Abakobwa
Ingabire Diane (Benediction)
Nzayisenga Valentine (Benediction)
Irakoze Neza Violette (Benediction)
Tuyishime Jacqueline (Benediction)
Mukashema Josiane (Benediction)
Ingimbi
Tuyizere Etienne (Benediction)
Mugabo Hussein (Fly Club)
Iradukunda Valens (Twin Lakes)
Niyonkuru Samuel (Les Amis Sportifs)



Biteganyijwe ko u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 14 muri iyi shanpiyona izabera mu Misiri, bakazahaguruka mu Rwanda tariki ya 28/2/2021, mu gihe irushanwa ryo rizatangira tariki 02/03/2021.
Ohereza igitekerezo
|