Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyisha umutoza Haringingo Francis uheruka guhagarikwa na Police FC, ahabwa intego yo kwegukana igikombe
Myugariro akaba na kapietni w’ikipe ya APR FC, yamaze kuyivamo nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri, akaba yerekeje mu ikipe yo mu gihugu cya Georgia.
Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yamaze kongerera amasezerano Kalisa rachid usanzwe ukina mu kibuga hagati, ndetse inasinyisha abandi bakinnyi babiri bashya
Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza y’umupira w’amaguru ikatishije itike yo gukina umukino wa nyuma w’irushanwa rya EURO 2020 rihuza amakipe y’ibihugu y’i Burayi, nyuma yo gutsinda Denmark ibitego 2-1 u Bwongereza bukaba bugeze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa nyuma y’imyaka 55 yari ishize bugerageza ariko ntibubishobore.
Mu buzima hari igihe umuntu yiyemeza ibintu ndetse akanabishyira ku mugaragaro, ariko burya ngo bucya bucyana ayandi. Mu 1986, ikipe y’umupira w’amaguru ya Argentine yakinnye umukino wa gishuti n’iy’u Bufaransa, wari ugamije kwamagana ibiyobyabwenge na ruswa.
Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze iminsi avuze akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge amaze kurekurwa
Kapiteni w’ikipe ya Patriots Mugabe Aristide yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Basketball, nyuma y’imyaka itatu yari ishize hibazwa impamvu adahamagarwa
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino Olempike baraye bahagurutse mu Rwanda aho berekeje mu mujyi wa Hachimantai bazakoreramo undi mwiherero w’iminsi 12.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha “RIB” bwemeje ko umunyezamu wa AS Muhanga yatawe muri yombi aho akurikiranyweho kwakira ruswa ngo yitsindishe mu mikino ya shampiyona
Hakizimana Muhadjili wifuzwaga cyane n’ikipe ya Rayon Sports, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC mu gihe ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports byari byarangiye
Mu mikino ya 1/4 cy’irangiza ya EURO 2020, Espagne yasezereye u Busuwisi n’u Butaliyani bwasezereye u Bubiligi bazahurira muri 1/2.
Rutahizamu Isima ukina mu Bwongereza, ymaze kugera mu mwiherero w’Amavubi aho yakoranye n’abandi bakinnyi imyitozo itegura CECAFA
Muhire Kevin umaze iminsi arangije amasezerano yari yasinyanye na Rayon Sports, yatangaje ko mu ikipe bafite ubu asanga abo yagakwiye gusigarana ari nka batatu.
Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ikomeje imyitozo kuri Stade Amahoro, abo bitegura CECAFA y’abatarengeje imyaka 23 iteganyijwe muri Ethiopia muri uku kwezi
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryatangaje ko rigiye gusubukura imirimo yo kubaka Hotel ya Ferwafa bitarenze icyumweru kimwe.
Mu mikino y’umunsi wa nyuma wa shampiyona ku makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ikipe ya Sunrise yisanze mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC.
Ubuyobozi bwa CECAFA bwatangaje ko amatariki igikombe cya CECAFA cyagombaga gutangiriraho muri Ethiopia yigijwe inyuma ho ibyumweru bibiri.
Umuyobozi w’ikipe ya APR FC Lt Gen. Mubarakh Muganga yatangaje bimwe mu bishobora gutuma ikipe ya APR FC yongera gusubira kuri Politiki yo gukinisha abanyamahanga.
Mu rwego rwo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, by’umwihariko abo mu mukino wa Volleyball, ikipe ya Gisagara VC na Rwanda Revenue ni zo zegukanye ibikombe.
Umukandida Nizeyimana Olivier usanzwe ari Perezida wa Mukur VS, niwe utorewe kuyobora Ferwafa mu gihe cy’imyaka ine, aho yiyamamaje ari umukandida umwe rukumbi
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 HABIMANA Sosthène, yahamagaye abakinnyi bagomba gutangira umwiherero mu ikipe y’igihugu barimo Mitsindo Yves wakiniye u Bubligi bw’abakiri bato.
Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 19, igikombe yegukanye idatsinzwe mu mikino 13 yakinnye.
Mu mikino ibanza iy’umunsi wa nyuma ku makipe arwanira kutamanuka, Mukura na Gasogi zabonye amanota atatu, Gorilla na Sunrise zijya mu makipe ashobora kuvamo imwe imanuka
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda iragana ku musozo, aho izi mpera z’icyumweru zishira hamenyekanye ikipe yegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’ikipe imanukana na AS Muhanga
Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda yatangaje andi mabwiriza ajyanye n’imikino mu Rwanda, yibanda kuri gahunda ya guma mu karere iheruka gushyirwaho n’inama y’abaminisitiri
Abakinnyi b’abanyarwanda bazitabira imikino Olempike, batangiye umwiherero kuri uyu wa Gatatu, ari nawo munsi mpuzamahanga wiswe “Olympic Day”
Mu mikino y’ibirarane ya shampiyona yakinwe kuri uyu wa kabiri, ikipe ya Muhanga yatsinzwe na Etincelles ihita imanuka, mu gihe Rayon Sports yatsinzwe na Rutsiro FC.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, yamaze guhabwa abatoza bazayitoza muri CECAFA U-23 izabera muri Ethiopia mu kwezi gutaha
Mu irushanwa ryo kwibuka abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ikipe ya Police HC na ES Kiziguro ni zo zegukenye ibi bikombe mu mukino wa Handball
Mu isiganwa mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro ribera mu rwanda, abanyarwanda babiri begukanye imidali ya Zahabu mu gice cya Marathon.