Mu gihe habura ibyumweru bibiri gusa ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda ngo itangire, amakipe atandukanye yatangiye gukina imikino ya gicuti aho ubu hatahiwe ikipe ya Rayon Sports.


Ikipe ya Rayon Sports yagombaga gukina umukino wa mbere wa gicuti n’ikipe ya Sunrise kuri uyu wa Kabiri utambutse ariko uwo mukino urasubikwa.
Umukino wa mbere Rayon Sports igomba gukina ni umukino uzayihuza n’ikipe ya Musanze FC kuri uyu wa Gatanu kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera i Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Undi mukino biteganyijwe ko ikipe ya Rayon Sports izakina,ni umukino uzahuza Rayon Sports n’ikipe ya AS Kigali ku Cyumweru tariki 07/08/2022, ukazabera kuri Stade ya Kigali i Kigali i Nyamirambo guhera i Saa Cyenda z’amanywa.


Muri iyi mikino biteganyijwe ko hari bamwe mu bakinnyi bashya b’iyi kipe bavuye hanze y’u Rwanda bashobora kuyikina, by’umwihariko Eric Mbirizi biteganyijwe ko ashobora kuzagera mu Rwanda kuri uyu wa Kane.




National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ndakunda cyane nimugire amahoro