Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 10/08/2022 ikipe ya Rayon Sports yaraye yakiriye umukinnyi Paul Were Ooko ukomoka muri Kenya, iza no kwaira nyuma yaho rutahizamu w’umunya-Mali Boubacar Traoré.

Umunya-Mali Boubacar Traoré ubwo yageraga i Kanombe

Aba bakinnyi bombi baje gukinira ikipe ya Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino wa 2022/2023, aho by’umwihariko Boubacar Traoré we yatangaje ko yamaze kurangizanya n’ikipe ya Rayon Sports, aho bumvikanye kuzayikinira umwaka umwe gusa.

Paul Were Ooko yageze i Kanombe aje gukinira Rayon Sports
Paul Were Ooko ukina nka rutahizamu ukina anyura ku ruhande, yakiniye amakipe yo muri Kenya arimo Tusker na A.F.C. Leopards, akina mu Bugereki mu makipe ya Kalloni, Acharnaikos, Kalamata, Trikala na Egaleo, naho muri Kazakhstan akinira iyitwa Kaisar.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|