Ku cyumweru tariki 14/08/2022 hateganyijwe umukino uzwi nka Super Cup uzahuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona ari yo APR Fc, ndetse n’ikipe yatwaye igikombe cy’Amahoro ari yo AS Kigali.

APR FC na AS Kigali bazakinira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Uyu mukino mbere byari biteganyijwe ko uzabera kuri Stade Huye imaze igihe ivugururwa nk’uko byari byasabwe na CAF, gusa kugeza ubu FERWAFA yamaze kumenyesha aya makipe yombi ko uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera Saa Cyenda zuzuye.
Mu mikino aya makipe yakinnye muri uyu mwaka wa 2022, AS Kigali yayitsinzemo imikino ibiri harimo uwo yayitsinde ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, ndetse no mu mukino wa shampiyona wo kwishyura aho yayitsinze ibitego 2-0.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|