Basketball U18: U Rwanda mu itsinda rimwe na Mali ibitse igikombe
Ikipe y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, yisanze mu itsinda rya kabiri mu gikombe cy’Afurika (FIBA U-18 MEN’S AFRICAN CHAMPIONSHIP), ririmo n’igihugu cya Mali kibitse igikombe giheruka.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18, yisanze muri iri tsinda rya 2 nyuma ya tombola yabaye kuri uyu wa gatatu mu mujyi wa Antananarivo muri Madagascar, aho iri rushanwa rizabera, rigatangirira kuri uyu wa Kane tariki 4 Kanama 2022.
Ubwo iri rushanwa riheruka kuba muri 2020, ryabereye mu Misiri ndetse rinegukanwa na Mali ku nshuro ya 2, nyuma yo kuryegukana nanone muri 2018, ubwo ryaberaga mu mujyi wa Bamako muri icyo gihugu.
U Rwanda ubwo ruheruka kwitabira iri rushanwa muri 2018, rwasoje ku mwanya wa 6.
Kuri iyi nshuro iri rushanwa ryitabiriwe n’ibihugu 10 ari byo Madagascar, Algeria, Angola, Benin, Misiri, Guinea, Mali, u Rwanda, Senegal na Tanzania.
Ubwo u Rwanda ruheruka kwitabira iri rushanwa rwegukanye umwanya wa 6
Dore uko tombola yagenze
Group A
– Madagascar
– Senegal
– Algelie
– Benin
Group B
– Mali
– Egypt
– Guinea
– Angola
– Rwanda
Ohereza igitekerezo
|