Uzajya adutombora azajya atitira nk’uwatomboye TP Mazembe cyangwa MONASTIR- Perezida wa AS Kigali
Perezida wa AS Kigali Shema Fabrice yatangaje ko bagiye kubaka ikipe ikomeye ku buryo uzajya ayitombora azajya atitira nk’uwatomboye andi makipe y’ibihangange muri Afurika
Kuri uyu wa Gatanu ni bwo ikipe ya AS Kigali yakoze umuhango wo kwerekana abakinnyi bashya ndetse no kugaragaza intego iyi kipe yinjiranye mu mwaka mushya w’imikino.
Perezida wa AS Kigali Shema Fabrice, yavuze ko kugeza ubu barimo bubaka ikipe ikomeye igomba no kwitwara neza ku rwego mpuzamahanga.
"Turi ikipe yiyubaka kandi yifuza kugera kure. Aho tugana, ibyo twifuza kugeraho n’umusaruro tubona ni byo by’ingenzi, igikombe cy’Amahoro twakigize icyacu kuko intego twiha ni uko tuzajya dutwara ibikombe bibiri. Yego, AS Kigali ni ikipe ifite mu myaka 20, ariko ntabwo turagera, aho twifuza kugera."

Perezida wa AS Kigali yavuze kandi ko bifuza ko ikipe izajya ibatombora izajya igira ubwona bataranahura, aho yanatanze urugero ku ikipe ya MONASTIR iheruka gutomborwa na APR FC.
Yagize ati "Turashaka kuzajya wicara hano, wagera muri Confederation cyangwa muri Champions League uko umuntu agenda agatombora Mazembe cyangwa se Monastir, akumva ko atangiye gutitira ataragera mu kibuga, icyo turi gukora hano, ni ukubaka ikipe izajya itanga ubutumwa"

National Football League
Ohereza igitekerezo
|