Aya makuru Kigali Today yayahamirijwe n’Umunyamabanga w’ikipe ya Police FC CIP Obed Bikorimana ko bamaze gusinyisha Emery Mvuyekure wanyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo APR FC,Police FC agarutsemo ndetse n’ikipe ya AS Kigali.

Emery Mvuyekure ni umwe mu banyezamu b’ikipe y’igihugu "AMAVUBI"
Emery Mvuyekure yaherukaga gukinira ikipe ya Tusker yo mu gihugu cya Kenya yari yarageze mu mwaka w’imikino wa 2018-2019. Mu mwaka wi 2020 yigeze kwifuzwa n’ikipe ya Orlando Pirates yo muri Afurika yepfo ariko ntabwo yashoboye kuyerecyezamo.

Emery Mvuyekure yari asoje amasezerano n’ikipe ya Tusker yo muri Kenya
National Football League
Ohereza igitekerezo
|