Basketball U18: Ikipe y’u Rwanda yasezerewe mu gikombe cy’Afurika
Urugendo rw’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’ingimbi zitarengeje imyaka 18 mu gikombe cy’Afurika (FIBA U-18 Men’s African Championship 2022), cyaberaga muri Madagascar rwasojwe nyuma yo gutsindwa umukino wa kane wikurikiranya.

Ikipe y’Igihugu y’ingimbi yasezerewe mu gikombe cy’Afurika idatsinze umukino n’umwe, nyuma yo gutsindwa na Angola amanota 66 kuri 55, u Rwanda ruhita rwuzuza imikino 5 nta ntsinzi.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yari mu itsinda rya kabiri aho ryari rigizwe n’amakipe 5 ariyo Misiri, Mali, Guinea, Angola n’u Rwanda, aho aya makipe yose yahuye hagati yayo, u Rwanda rukaba nta n’imwe rwabashije gutsinda.
Ikipe y’u Rwanda ni yo yasezerewe yonyine mu makipe 9 ari mu gihugu cya Madagascar, aho byasabaga ko buri tsinda rizamukamo nibura amakipe ane akajya muri ¼, ariko kubera ko u Rwanda rwasoje ku mwanya wa 5, ntirwabona ayo mahirwe bituma rusesererwa.

U Rwanda rwagiye mu gikombe cy’Afurika nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’akarere ka gatanu yabereye muri Uganda, aho rwanegukanye igikombe maze rukabona tike y’igikombe cy’Afurika.
Tubibutse uko u Rwanda rwitwaye
Mu mukino ufungura, ikipe y’u Rwanda yatsinzwe na Mali amanota 67 kuri 49, u Rwanda rwakurikijeho umukino n’ikipe ya Guinea aho uwo mukino nabwo ingimbi z’u Rwanda zawutakaje ku manota 64 ya Guinea kuri 44 y’u Rwanda.

Tariki ya 7 Kanama ikipe y’u Rwanda yahuye n’iya Misiri maze Misiri itsinda u Rwanda ku manota 75 kuri 52. Uyu munsi nibwo igimbi z’u Rwanda zakinnye umukino wa nyuma mu itsinda, aho basabwaga nibura kuwutsinda ngo bizere gukomeza mu kiciro gikurikira, gusa ntibyabahiriye kuko batsinzwe na Angola amanota 66 kuri 55, bivuze ko u Rwanda rwasoje ku mwanya wa nyuma n’amanota 4 gusa.
Dore uko itsinda ryarimo n’u Rwanda ryasoje
GROUP B
1. Mali: 7 pts
2. Egypt: 7 pts
3. Guinea: 6 pts
4. Angola: 6 pts
5. Rwanda: 4 pts

Ohereza igitekerezo
|
Twihangane ubutaha tuzabikora ntiducikintege