#Basketball: Patriots yatsinze REG BBC isoza umwaka usanzwe iyoboye shampiyona
Muri shampiyona ya Basketball yakomezaga kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Patriots yatsinze REG BBC amanota 83-78, isoza shampiyona ari yo iyoboye mbere y’uko hakinwa imikino ya kamarampaka.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022 ni bwo hatangiraga gukinwa imikino y’umunsi wa 24 ari nawo wa nyuma w’umwaka w’imikino usanzwe muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

Ikipe ya Patriots yatangiye yiharira umukino binyuze ku bakinnyi nka Ntore Habimanana,Kandal Gray bituma yegukana agace ka mbere itsinze REG BBC amanota 14-10.

Mu gace ka kabiri ikipe ya REG BBC Ibifashijwemo na Beleck Bell Engerbert watsinze amanota menshi mu mukino wose wenyine 22 yagerageje ibishoboka ngo izamure amanota ariko amakipe yombi akomeza kugendana byanatumye agace ka kabiri karangira amakipe yombi anganya amanota 25-25 muri rusange igice cya mbere kigirwa n’uduce tubiri kirangira Patriots BBC itsinze REG BBC amanota 39-35.
Ikipe ya REG BBC ibifashijwemo kandi na Manga Pitchou, Nshobozwabyosenumukiza watsinze amanota 13 mu mukino wose n’abandi yatangiye agace ka gatatu yitwara neza, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota yageze no kuri atanu.

Patriots BBC nayo ibifashijwemo n’abarimo Habimana Ntore witwaye neza muri uyu mukino dore ko yanatsinze amanota 18 agatanga n’imipira 11 ivamo amanota ndetse na Kenny Gasana winjiye mu kibuga asimbuye ntiyongere gusimbuzwa yihagazeho igerageza gukuramo ikinyuranyo ariko agace ka gatatu karangira REG BBC igatwaye itsinze amanota 26-22 ariko muri rusange amakipe yombi anganya amanota 61-61.

Ibifashijwemo n’abakunzi bayo bari benshi muri BK Arena, Patriots BBC yakomereje hejuru mu gace ka kane kari aka nyuma maze birangira inagatwaye itsinze amanota 22 kuri 17 ya REG BBC umukino urangira muri rusange Patriots BBC itsinze amanota 83-78.

Gutsinda uyu mukino kuri Patriots yari iya kabiri mbere yawo ,bisobanuye ko ifashe umwanya wa mbere ku munsi wa nyuma w’umwaka usanzwe w’imikino n’amanota 46 mu gihe REG BBC nayo yujuje amanota 46 ariko harebwa uko amakipe yombi yahuye bigatuma Patriots BBC ariyo iyobora kuko yatsinze imikino yombi yabahuje, APR BBC yatsinze UGB amanita 86 kuri 41 iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 45.
Ohereza igitekerezo
|