#CAFCC: AS Kigali izahura na ASAS Djibouti Télécom

Ikipe ya AS Kigali yatwaye Igikombe cy’Amahoro 2022, kiyihesha itike yo guhagararira u Rwanda mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, yatomboye ASAS Djibouti Télécom yo mu gihugu cya Djibouti.

AS Kigali
AS Kigali

AS Kigali isohotse ku nshuro yayo ya gatatu yikurikiranya, mu mikino y’ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Confederation Cup 2022-2023 izakina na ASAS Djibouti Télécom, ikina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Djibouti.

Imikino ibanza iteganyijwe hagati ya tariki 9 na 11 Nzeri 2022, mu gihe iyo kwishyura iteganyijwe tariki 16 na 18 Nzeri 2022, ikipe izakomeza izahura na Al Nasry yo muri Libya mu ijonjora rya kabiri.

AS Kigali yaherukaga gusohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, aho mu ijonjora rya kabiri yasezerewe na DCMP yo muri RDC.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka