Abakinnyi b’ikipe ya APR FC bifatanyije n’abarwayi bo mu bitaro bya CHUK badafite ubushobozi bwo kubona amafunguro, babagenera ibyo kurya n’ibindi bikoresho
Mu Murenge wa Buruhukiro mu Karere ka Nyamagabe, inkuru iri kuhavugwa cyane kuri uyu wa 23 Kamena 2023 ni iy’uko hari umusekirite w’uruganda rw’icyayi wishyikirije RIB avuga ko yishe umuturage, amurashe.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo by’umwihariko abo mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bakimara kumenya amakuru y’ikurwaho ry’imisoro ya gasutamo ku binyabiziga bikoresha amashanyarazi, batangiye gutekereza uburyo bashobora kubyaza ayo mahirwe umusaruro, baza ku isoko ryo mu Rwanda bagamije gufatanya (…)
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Mukanyirigira Judith, yagaragaye aboha ikirago bishimisha abagore bo mu cyaro bibumbiye mu matsinda akora ubukorikori bunyuranye mu kagari ka Barari Umurenge wa Tumba.
Myugariro Mitima Isaac wari usoje amasezerano muri Rayon Sports ari mu nzira zo kuyongera agasinya indi myaka ibiri.
Mu nama mpuzamahanga ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari (Inclusive FinTech Forum) yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali mu Rwanda, hamuritswe uburyo bwa Chipper Cash bwo kohererezanya amafaranga.
Hotel yo muri Hyatt muri Mexico yabaye ihagaritse by’agateganyo ibikorwa byayo, nyuma y’uko umugabo n’umugore bakomoka muri California, basanzwe bapfiriye mu cyumba cyayo, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘CBS Los Angeles’.
Imiryango 400 yo mu Karere ka Gakenke yiganjemo iyari ituye mu bice by’amanegeka, igiye kubakirwa umudugudu uzuzura utwaye Miliyari zisaga umunani z’Amafaranga y’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda ku wa 22 Kamena 2023, yasinyanye amasezerano na Vivo Energy yo kugeza mu Mujyi wa Kigali bisi zirenga 200, zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoresha amashanyarazi.
Mu nama irimo kubera mu Bufaransa, yanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yiga ku guteza imbere ubukungu mu bihugu bikennye, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje ko ku Isi hari amafaranga menshi yakabaye afasha ibihugu bikennye, ariko inzego z’abikorera ahanini zikaba zititabira (…)
Ku wa 20 Kamena 2023 ni bwo Grace Nyinawumuntu yatangajwe nk’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore y’abatarengeje imyaka 23 yitegura gushaka imikino Olempike 2024.
Amakuru y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wiyitaga ‘Inzahuke’ yamenyekanye mu masaha y’urukerera kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kamena 2023, saa cyenda za mu gitondo.
Hari igihe abana bahura n’ihohotera cyangwa se bagahozwa ku nkenke na bagenzi babo cyangwa se n’abarezi, bikabagiraho ingaruka haba mu myigire yabo, mu buzima bwo mu mutwe, mu mibanire n’abandi n’ibindi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye burasaba abafatanyabikorwa bakorana n’abaturage mu buryo ubwo ari bwo bwose, gukora ku buryo n’isuku yinjira mu byo batoza abo bakorana.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko mu itangwa ry’akazi mu Makomini yahujwe akabyara Akarere ka Kayonza, Abatutsi bahabwaga akazi gaciriritse ku buryo batafataga icyemezo runaka ndetse baranatotezwa kugeza bishwe muri Jenoside.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali buratangaza ko ikiraro cyo mu kirere gihuza Umurenge wa Kagarama n’uwa Gahanga cyatashywe cyitezweho gukemura ibibazo by’ubuhahirane muri iyo mirenge ndetse n’ingendo zagoraga abanyeshuri bajya kwiga cyane cyane mu gihe cy’imvura.
Ali Kiba, umuhanzi wamamaye muri Bongo Flava (Umuziki wo muri Tanzania), yagize icyo avuga ku bihuha bivuga ko yatandukanye n’umugore we Amina Khalef, akanga kumusinyira impapuro za gatanya.
Leta y’u Rwanda yasohoye Itangazo rinenga Raporo y’Itsinda ry’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (ONU). Ibikubiye muri iryo tangazo biri muri iyi nyandiko yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ku wa Kane tariki 22 Kamena 2023.
Ibikorwa byo gushakisha abarohamye mu Nyanja ya Atlantic bari mu bwato bwa Titan bagiye kureba ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic biracyakomeje kuko ababuriye muri ubu bwato bagifite andi masaha make yo kubona oxygen yo guhumeka.
Amazina y’ahantu hatandukanye hirya no hino mu gihugu agenda afite inkomoko yayo n’icyatumye ahitirirwa ndetse ugasanga buri gace izina ryihariye inyito yaryo ku buryo udashobora gusanga hari izina ry’ahantu hitiranwa n’ahandi.
Bamwe mu bagize nyobozi y’umudugudu wa Rugogwe mu kagari ka Nturo umurenge wa Rwaza Akarere ka Musanze, bafatiwe mu gishanga gicukurwamo Zahabu saa yine n’igice z’ijoro ryo ku rishyira itariki 20 Kamena 2023, aho bamaze gushyikirizwa inzego z’umutekano.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze biganjemo ab’amikoro macye, bavuga ko bagiye kurushaho kugira uruhare rufatika mu kurengera ibidukikije, baca ukubiri no gutema amashyamba, babikesha Amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa.
Mugihe abarema isoko rya Rwimiyaga bifuza kubakirwa isoko rinini ryahuriramo abacuruzi bose ndetse n’iry’ibiribwa ryatangiye kwangirika rigasanwa, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko butarabona ubushobozi ariko nanone bukavuga ko buzegera abikorera bakaba bafatanya.
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda, ahita yitabira indi nama mu Bufaransa yiga ku buryo bushya bwo gushyigikira ishoramari ku isi. Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Hakainde Hichilema, yashimiye mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame wamwakiriye neza.
Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside (AERG), uvuga ko imyaka 29 ishize Abanyarwanda bamaze babana mu mahoro, imaze kubaka mu rubyiruko indangagaciro nzima, ziruhesha ubushobozi bwo guhagarara mu mwanya w’abitanze babohora u Rwanda.
Kompanyi y’indege ya RwandAir ikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu, yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano y’imikoranire n’abategura Igikombe cy’Isi cy’Abakinnyi bakanyujijeho (Veteran Clubs World Championship - VCWC) kizabera mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2024.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball mu bagabo, iri mu gihugu cya Tanzania mu mikino y’akarere ka gatanu mu rwego rwo gushaka itike yo gukina imikino ya Afurika yiswe AFROCAN, iteganyijwe kubera muri Angola tarikiya 8 kugeza tariki ya 17 Nyakanga 2023, ikaba yatsinzwe n’u Burundi.
Tariki 14 Gicurasi 2023 mu masaha ya ni mugoroba ni wo munsi ababyeyi n’abana bavukana n’umwana w’ umwaka umwe witwa Neza Eliola batuye mu murenge wa Gahanga, Umudugudu wa Kagasa mu karere ka Kicukiro batazigera bibagirwa mu buzima bwabo kubera ibyago bahuye nabyo bigahungabanya ubuzima bwabo.
Itsinda ry’abana b’ababyinnyi babigize umwuga ryo muri Uganda ‘Ghetto Kids’, rikomeje gukora amateka nyuma yo kwitabira iserukiramuco rikomeye rya Tribeca mu mujyi wa New York.
Ikiraro cya Bukeri cyambukiranya umugezi wa Mukungwa kigahuza Akarere ka Nyabihu na Gakenke, cyongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amezi akabakaba abiri gifunze kuko cyari cyangije n’ibiza.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubutwererane ari cyo ‘Rwanda Cooperation’ Ambasaderi Christine Nkulikiyinka, n’Umuyobozi w’Ikigo cya Comoros cy’Ubutwererane Mpuzamahanga (Agence Comorienne de Coopération Internationale - ACCI), Madamu Fatoumia Bazi, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023, bashyize umukono ku (…)
Abantu bane bakomerekeye mu gikorwa cyo guhosha amakimbirane hagati y’Umugabo witwa Mbarushimana Jean Pierre n’umugore we, bo mu Karere ka Musanze.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko adakunda ko abagore biyumva nk’abashyitsi ahateraniye abagabo, akanga ko bisuzugura mu mikorere, ndetse adakunda ko imiterere y’umubiri na yo ibateza kwiyumvamo ubwo bushobozi buke.
Umugabo yafatiwe mu cyuho ataburura imbuto y’ibirayi, byari byatewe mu murima w’umuturage ahita atabwa muri yombi. Abamuzi bakaba bavuze ko basanzwe bamukekaho ubujura bw’imyaka muri ako gace.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kamena 2023, Perezida Kagame yakiriye Ravi Menon, Umuyobozi wa Banki Nkuru ya Singapore (Monetary Authority of Singapore - MAS), akaba n’umwe mu bateguye ihuriro ‘FinTech’ baganira ku guteza imbere uburyo bw’Imari bugera kuri bose.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na mugenzi we wa Zambia Hakainde Hichilema, bagaragaje ukuntu ikoranabuhanga ryakemuye ikibazo cy’ingorabahizi, cyo kohererezanya amafaranga mu myaka yo hambere.
Ikinyabutabire cya Mercure kiba mu bikoresho bitandukanye abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi, impugucye zikemeza ko kigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu, kuko iyo agihumetse cyihutira kujya mu bwonko, byaba inshuro nyinshi kikamutera uburwayi butandukanye buganisha no ku rupfu, ari yo mpamvu abantu bakangurirwa (…)
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, wagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi ibiri, yasobanuye ko ibyo yabonye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali (ku Gisozi) ari agahinda n’igisebo ku bantu, bikaba bikwiye kwibukwa mu gihugu cye, kugira ngo akumire ubugome hakiri hare.
Minisitiri w’Uburezi Uwamariya Valantine, yanenze abakobwa baherutse kugaragara bifotoje mu buryo budahesha agaciro Umunyarwanda, nyuma y’umuhango wo gushyikirizwa impamyabumenyi, wabaye mu ntangiro z’ukwezi kwa Kamena 2023.
Ubuyobozi bwa sosiyete RICO (Rubavu Investment Company) yeguriwe kubaka isoko rya Gisenyi bwatangaje ko buzishimira umwanzuro watanzwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Nsabimana Ernest nibwakira icyangombwa cyo kubaka kuko bahagaritswe biteguye kuzuza isoko.
Viateur Kamanzi ukomoka mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko hamwe n’umuryango we barokotse Jenoside, abikesha uwari umujandarume bakomokaga hamwe, wakoze uko ashoboye abambutsa umupaka bahungira i Burundi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ubushake bwa Politiki z’Ibihugu bya Afurika ari ingenzi mu kunoza no gushyira mu bikorwa amasezerano y’isoko rusange rya Afurika.
Mu rubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma, ubwo Perezida w’Urukiko yamusabaga kugira icyo avuga ku byaha bya Jenoside aregwa, yavuze ko ababazwa n’ibyo ashinjwa kuko we nta ruhare yabigizemo, akemeza ko ibyo bamushinja ari ibinyoma, ahubwo yakijije Abatutsi.
Abakobwa batewe inda bari munsi y’imyaka 18 mu murenge wa Kabacuzi ho mu karere ka Muhanga, basabye inzego zibishinzwe gutegura gahunda zibasobanurira ibijyanye n’imyororokere kuburyo batazajya bagwa mu bishuko.
Mu biganiro byahuje Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr Rose Mukankomeje n’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburezi Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, tariki 20 Kamena 2023, hagaragajwe raporo ivuga ko abarimu bagera kuri 666 bari mu kazi ariko badafite ‘Equivalence’ (…)
Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema uri mu Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, maze yunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kivuga ko amavuta yagenewe kurinda abafite ubumuga bw’uruhu ategereje abayakeneye, ariko bakaba bagomba kubanza kubimenyesha Ikigo Nderabuzima, kugira ngo kiyatumize mu bubiko bw’imiti i Kigali.